RFL
Kigali

Ibyo kurya ugomba kwirinda niba ugira ububabare mu ngingo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2023 18:07
0


Mu buzima busanzwe ikiremwamuntu ako kiva kikagera gishobora kurwara yaba abana bato, ingimbi ndetse n’abashesha akanguhe, akarusho iyo bigeze ku bantu bakuru cyane usanga bakunda kurwara bya hato na hato ndetse bakababara mu ngingo hose.



Kubabara mu ngingo akenshi biterwa n’ibyo kurya umuntu aba yariye ariko atazi ko byamungiraho ingaruka mbi. Ku bantu rero usanga bakunze kugira ububabare mu ngingo hari ibyo kurya  adakwiriye gufata birimo:

1. Isukari

Isukari ni kimwe mu bikomoka mu nganda, isukari si nziza ku buzima bw’umuntu kuko itera umubyibuho ukabije. Diabete yo mu bwoko bwa 2 kandi isukari ni yo soko ya mbere yo gutuma umuntu ababara mu ngingo, mu gihe wumva ubabara mu ngingo rero si byiza kunywa isukari nyinshi kuko yakongerera ububabare.

2. Inyama zitukura

Nubwo inyama zitukura zikungahaye ku butare,ariko kuzirya cyane si byiza kuko ibizikozemo bigenda bikangiza ibishinzwe kugusha neza umubiri maze bigatera ububabare bukomeye mu ngingo, mu gihe wumva ubabara mu ngingo rero si byiza kwihata inyama zitukura kuko zakongerera ububabare

3.Ibikomoka ku mata

Ibyo kurya bikomoka ku mata nabyo burya  ngo sibyiza kuko bigira acide gras zituma umuntu ufashe ibikomoka ku mata birimo amata, fromage, amavuta y’inka n’ibindi byinshi ahura n’ikibazo cyo kubabara mu ngingo ku buryo bukomeye ndetse n’ibiro bye bikiyongera cyne akagira umunaniro ukabije

4.Ibituruka ku nganda

Ibi nabyo si byiza kuko biba bigizwe n’ibindi bintu byinshi byongewemo birimo umunyu, isukari n’ibindi, ibyo rero boingera ububabare bwo mu ngingo kandi noneho bikaba ibintu bihoraho ugasanga uburwayi bubaye twibanire

5.Umunyu

 Nk’ibisanzwe tuzi neza ko umunyu atari mwiza ku buzima bwacu kuko utera zimwe mu ndwara zitandukanye, ikindi rero nuko kuwurya kenshi kandi uri ku kigero cyo hejuru byongera ububabare bwo mu ngingo ku babusanganywe ndetse no ku batari babufite butangira kwirema gahoro gahoro bikazagera aho umuntu ahorana indwara y’ububabare bwo mu ngingo kandi bitari ngombwa.

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kubabara mu ngingo rero gerageza kuzibukira bimwe muri ibi biribwa ubundi ukurikize inama za muganga bizagufasha kubaho neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND