RFL
Kigali

Regé-Jean Page uherutse kuba umugabo wa mbere mwiza ku Isi yahishuye ko akiri ingaragu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2023 12:08
0


Umukinnyi wa filime Regé-Jean Page uherutse kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abagabo beza ku Isi, yatangaje ko akiri ingaragu n’ubwo yifuzwa n'abakobwa benshi.



Icyamamare mu gukina filime, Regé-Jean Page ukomoka muri Zimbabwe amaze kuba ikirangirire kubera filime ze zakunzwe zirimo nka 'Briderton, For The People' n'izindi, ndetse anaherutse kuba umugabo wa mbere mwiza ku Isi nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe tekinoloji ya mudasobwa yo kugaragaza isura nziza y'umuntu.

Kuva Regé-Jean Page yaza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abagabo 10 beza ku isi, byatumye arushaho gukundwa no kwifuzwa n'igitsinagore cyane aho benshi bamwisabiraga urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore ariko yamaze gutangaza ko ari ingaragu, ndetse ko nta na gahunda yo gukundana afite vuba aha.

Jean Page aherutse kuba umugabo wa mbere mwiza ku Isi

Mu kiganiro gito yahaye Vanity Fair ubwo herekanwaga bwa mbere filime ye nshya yitwa ''Dungeons & Dragons' yerekaniwe bwa mbere i London mu Bwongereza, ubwo yabazwaga impamvu atazanye n'umukunzi we ku itapi itukura yasubije ati: ''Ntabwo nazana umukunzi ntafite. Ahari mba namuzanye''.

Regé Jean Page wifuzwa n'abakobwa benshi yahishuye ko ari ingaragu

Abajijwe impamvu nta mukunzi afite kandi yifuzwa n'abakobwa benshi, Jean Page yasubije ati: "Mu by’ukuri si ikibazo cy'uko namubuze, ahubwo njyewe ni njye kibazo. Ntabwo ndabonera umwanya iby'urukundo, mpugiye cyane mu kazi. Aka kanya sindabyinjiramo kandi simbiteganya, kuko ndacyafite byinshi mu buzima bwanjye nshaka kubanza gukora mbere y'uko nshaka umukunzi''.

Jean Page yavuze ko atiteguye kujya mu rukundo mu gihe cya vuba, kuko ahugiye muri byinshi

Jean Page atangaje ko ari ingaragu, bikuraho ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu rukundo na Emily Brown, uzwi cyane mu guconga ruhago y'abagore mu Bwongereza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND