RFL
Kigali

Abahagarariye inganda mu Rwanda bishimira ikigega cyabashyiriweho

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/03/2023 17:07
0


Abahagarariye inganda mu rugaga rw’abikorera kimwe n’abashoye imari muri uru rwego, bavuga ko batewe ishema no kuba haragiyeho ikigega kizatera inkunga ishoramari mu nganda kuko ngo bizongera ukwaguka kwazo, bityo babone umusaruro uhagije.



Ikigo cy’Igihugu cy'Itangazamakuru cyatangaje ko abahagarariye zimwe mu nganda zikorera mu Rwanda, bavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zishingiye ahanini ku kutagira amafaranga ahagije azamura ibikorwa byabo.

Aba banyenganda bavuga ko n’ayo babona mu bigo by’imari aboneka ku kiguzi gihenze, ibyo bikadindiza ishoramari ryabo.

Zimwe mu nganda mvamahanga zigenda zinjira ku isoko ry’u Rwanda, ndetse hari n’izo mu Rwanda zatangiye kohereza ibicuruzwa byabo mu bihugu bitandukanye.

Abikorera bose bahuriza ku kuba bafite inyota yo kwagurira amasoko yabo mu bihugu byinshi bishoboka, byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika, kuko amasezerano y’isoko rusange yamaze gutanga ubwisanzure ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi.

Mu kwezi kwa gatatu u Rwanda rwakiriye ibiro by’ikigega bigenewe gufasha abikorera bo muri Afurika, harimo no kubona inguzanyo zizamura  ishoramari.

Perezida w’Ihuriro ry’Abanyenganda mu Rwanda, Gahunga Jean Claude, avuga ko iyi ari inkuru nziza ku bikorera kandi ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe abegerejwe.

Yagize ati “Inganda zacu ni ntoya! Iki kigo kizadufasha kwagura inganda zacu, ndetse tukohereza ibintu mu mahanga bityo tugafasha Igihugu cyacu kuzamura ubukungu”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Professor Ngabitsinze Jean Chrysostome agaragaza ko ishyirwaho ry’iki kigega rizagura ishoramari ku mugabane wa Afurika, bityo uyu mugabane urusheho guhahirana.

Ni mu gihe amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, ateganya ko kwagura ubuhahirane bizatuma ihererekanwa ry’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane riva ku gaciro ka miriyari 1.2 z’amadorari, rigere kuri miriyari 5 z’amadorari muri 2035.

Iki kigega kandi kizafasha zimwe mu nganda zari zarahungabanye bitewe n’icyorezo cya covid-19, mu kuzahura iterambere ryazo ndetse no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.


Professor Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko iki kigega kizazamura inyungu y'abikorera





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND