RFL
Kigali

Korali Elayono yakoze mu nganzo yibutsa abatuye Isi Imirimo itangaje Yesu yakoze - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/03/2023 18:00
0


Abaririmbyi bagize Korali Elayono ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Remera, mu Mujyi wa Kigali, bashyize hanze indirimbo nshya bise "Imirimo" igaruka ku mirimo itangaje Yesu Kristo yakoze ubwo yacunguraga abatuye Isi.



Umutoza Mukuru wa Korali Elayono, Shyaka Callixte, yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ivuga uburyo imirimo Yesu yakoze itangaje. Yagize ati “Intego y’iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ubwitange n'imbabazi Yesu yagize ubwo yemeraga gupfa’’.

Yakomeje agira ati "Ndashimira abaririmbyi bitanze ngo indirimbo “Imirimo” ikorwe, abafatanyabikorwa bacu n’inshuti zose zikunda Elayono uburyo badahwema kutuba hafi mu ivugabutumwa ryose dukora.’’

Shyaka yavuze ko korali Elayono ifite imishinga myinshi mu bihe biri imbere ndetse izakomeza gushyira hanze ibihangano bihembura imitima ya benshi.

Indirimbo “Imirimo” ifite iminota 11 n'amasegonda 5, iboneka ku mbuga nkoranyambaga z'iyi korali zirimo na YouTube. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Producer N. Shimwa Josue, amashusho afatwa ndetse atunganywa na Blessed World Music. 

REBA INDIRIMBO "IMIRIMO" YA ELAYONO CHOIR


Elayono Choir yashyize hanze indirimbo nshya bise 'Imirimo'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND