RFL
Kigali

Polisi yataye muri yombi umugabo wateye Rihanna mu rugo rwe ashaka kumwambika impeta

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/03/2023 11:02
0


Polisi y’umujyi wa Los Angeles yataye muri yombi umugabo wateye urugo rwa Rihanna yitwaje impeta y’urukundo, yashakaga kwambika uyu muhanzikazi.



Umugabo utatangajwe amazina ye usanzwe ari umufana ukomeye w'umuhanzikazi Rihanna, yatawe muri yombi na polisi ya Los Angeles azira kuvogera urugo rw'uyu muhanzikazi ruherereye mu gace ka Beverly Hills ubwo yarujyagamo nta burenganzira yitwaje impeta y'urukundo yashakaga kwambika Rihanna.

Nk'uko polisi y'uyu mujyi yabitangarije PageSix, yavuze ko abashinzwe umutekano wa Rihanna aribo bahamagaye kuri polisi bayisaba ubufasha, ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 23/03/2023. Ubwo polisi yageraga ku rugo rwa Rihanna yasanze uyu mugabo ari gusakuza cyane ahamagara uyu muhanzikazi ku marembo y'urugo rwe, amusaba ko yasohoka akamwambika impeta y'urukundo yamuzaniye.

Umwe mu bashinzwe umutekano wa Rihanna yabwiye PageSix ko uyu mugabo yababwiye ko yakoze urugendo rurerure aturutse mu gace k’Amajyepfo ya California, akaza i Los Angeles aje kwambika impeta Rihanna. Yakomeje avuga ko atari buhave kugeza igihe abonanye n'uyu muhanzikazi, ari nacyo cyatumye bitabaza polisi.

Ubwo uyu mugabo yasakuzaga cyane ahamagara uyu muhanzikazi witegura kwibaruka ubuheta, yari ari mu nzu amwumva ari kumwe n'umukunzi we ASAP Rocky. Rihanna akaba yatinye kuba yahura n'uyu mugabo kubw'umutekano we, kuko uyu mugabo yagaragaraga nk'ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Polisi ya Los Angeles yabwiye PageSix ko yahise ijyana uyu mugabo ku kigo kita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, aho ari gusuzumwa. Si ubwa mbere ibintu nk'ibi bibaye, dore ko polisi y'uyu mujyi ikunze guta muri yombi abantu babuza amahoro ibyamamare.

Polisi ya Los Angeles yataye muri yombi umugabo wasagariye urugo rwa Rihanna 

Uyu mugabo yari yitwaje impeta y'urukundo ashaka kuyambika Rihanna

Polisi yahise imuta muri yombi

Polisi yahise ikaza umutekano ku rugo rwa Rihanna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND