Georgina Rodriguez uri mu bikorwa byo kwamamaza igice cya kabiri cya filime y’uruhererekane yitegura gushyira hanze yise ‘I am Georgina’, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 binyuze ku rubuga rurangiranwa rwa Netflix, yagarutse ku buryo ahuza ubuzima bw’akazi ke no kwita ku muryango.
Mu kiganiro
yagiranye na televiziyo yo muri Espagne mu kiganiro kizwi nka El Hormiguero’, uyu mugore
uzwiho gukunda gutembera mu bice bitandukanye by’isi no kugendera mu
ndege ye bwite, yavuze ikintu kimwe yangira urugendo rw’indege.
Ati:”Sindituma
mu ndege, nanga cyane noneho iyo kugendera mu ndege rusange maze nkinjira mu
bwihererero huzuyemo umunuko w'amaziranoki y'ako kanya ntibyanabasha gutuma
nanakora ibyoroshye.”
Agaruka ku
gice cya kabiri cya filime ye yakunzwe cyane avuga ko kizaba kirenze kuko yabonye
umwanya uhagije wo kuyitegura. Ati: ”Abakunzi bayo bazishima cyane kuko
kirihariye.”
Akomeza
agira ati:”Muri iki gihe nagiye ahantu henshi kuko igice cya mbere nari
nagikoze nihuta, ariko kuri ubu naritonze cyane harimo ibintu byinshi abantu
bazishimira.”
Avuga ko uyu mwaka yabashije kugirana ibihe by’ibyishimo na Cristiano bitandukanye na mbere ati:”Muri uyu mwaka yampaye umwanya cyane none no ku
isabukuru yanjye ubusanzwe ihura n’ibihe by’imikino cyane.”
Yongeraho
ati: ”Uyu mwaka twabashije kuba turi kumwe ku isabukuru yanjye hamwe n’abana
bacu umuryango n’inshuti kandi mba numva naramusariye kuko ni rudasumbwa cyane.”
Agaruka ku munsi wa mbere bahura ubwo uyu mugore yakoreraga Gucci mu mujyi wa Madrid wo muri Espagne.
Ati:”Ubwo namubonaga yari agatangaza ku buryo numvaga byandenze ku
mubona. Tunyuranyemo
ansuhuje ubwo nari ndimo nsohoka numva ibinyugunyugu biguruka mu nda hanjye.”
TANGA IGITECYEREZO