RFL
Kigali

Georgina wa Cristiano Ronaldo yamutakagije anahishura ikintu benshi bakorera mu ndege yanga urunuka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/03/2023 14:35
0


Georgina Rodriguez uri mu bikorwa byo kwamamaza igice cya kabiri cya filime y’uruhererekane yitegura gushyira hanze yise ‘I am Georgina’, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 binyuze ku rubuga rurangiranwa rwa Netflix, yagarutse ku buryo ahuza ubuzima bw’akazi ke no kwita ku muryango.



Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Espagne mu kiganiro kizwi nka El Hormiguero’, uyu mugore uzwiho gukunda gutembera mu bice bitandukanye by’isi no kugendera mu ndege ye bwite, yavuze ikintu kimwe yangira urugendo rw’indege.

Ati:”Sindituma mu ndege, nanga cyane noneho iyo kugendera mu ndege rusange maze nkinjira mu bwihererero huzuyemo umunuko w'amaziranoki y'ako kanya ntibyanabasha gutuma nanakora ibyoroshye.”

Agaruka ku gice cya kabiri cya filime ye yakunzwe cyane avuga ko kizaba kirenze kuko yabonye umwanya uhagije wo kuyitegura. Ati: ”Abakunzi bayo bazishima cyane kuko kirihariye.”

Akomeza agira ati:”Muri iki gihe nagiye ahantu henshi kuko igice cya mbere nari nagikoze nihuta, ariko kuri ubu naritonze cyane harimo ibintu byinshi abantu bazishimira.”

Avuga ko uyu mwaka yabashije kugirana ibihe by’ibyishimo na Cristiano bitandukanye na mbere ati:”Muri uyu mwaka yampaye umwanya cyane none no ku isabukuru yanjye ubusanzwe ihura n’ibihe by’imikino cyane.”

Yongeraho ati: ”Uyu mwaka twabashije kuba turi kumwe ku isabukuru yanjye hamwe n’abana bacu umuryango n’inshuti kandi mba numva naramusariye kuko ni rudasumbwa cyane.”

Agaruka ku munsi wa mbere bahura ubwo uyu mugore yakoreraga Gucci mu mujyi wa Madrid wo muri Espagne. 

Ati:”Ubwo namubonaga yari agatangaza ku buryo numvaga byandenze ku mubona. Tunyuranyemo ansuhuje ubwo nari ndimo nsohoka numva ibinyugunyugu biguruka mu nda hanjye.”Georgina aritegura gushyira igice cya kabiri cya filime y'uruhererekane igaruka ku buzima bwe bwa buri munsi hanzeYavuze ko ubukaka n'ubushongore bwa Cristiano bwamukozeho cyane akimukubita amaso imbonankuboneGeorgina yavuze ko abakunzi ba filime ye bazaryoherwa kakahava dore ko yabonye umwanya wo kuyitegura kurusha mbereMu mateka y'uyu mugore ntarihagarika ibyoroshye cyangwa ibikomeye mu ndege avuga ko abyanga urunuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND