Inama zitangwa n’abahanga mu bijyanye n’imirire zivuga ko nibura ku munsi umuntu agomba gufata amafunguro atatu: Ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita ndetse n’irya nimugoroba, ariko hari impamvu zitera abagore kuryagagura.
Kuri bamwe bubahiriza ubuzima cyane, bavuga ko nibura
amafunguro abiri ahagije ku munsi, kugira ngo urwungano ngogozi rukore neza. Ayo
mafunguro bavuga ko yakoreshwa ni ifunguro rya mu gitondo, saa sita, hanyuma ninjoro
umuntu agafata akantu koroheje kugira asinzire neza.
Imibare myinshi igaragaza ko igitsinagore gikunze
kwangirika mu gifu kubera kutarira ku gihe, kurya ibiryo bidakenewe mu mubiri no
kurya mu kavuyo, babikora nk'abishimisha.
Take Back Your Temple itanga amasomo ku mirire no ku bifuza gutakaza ibiro bikabije, ivuga kuri zimwe mu mpamvu
zitera abagore kurya cyane;
1. Ikimenyesho
cy’ibyishimo
Uzasanga umugore akenshi yishimira umutu umuzimanira
ibiryo cyane cyane iyo ari igitsinagabo. Muri kamere y’abagore, bakunda
kwitabwaho kandi birakwiriye ko bitabwaho kuko ni ba nyina w’umuntu.
Umugore cyangwa umukobwa iyo wamushimishije cyangwa
yishimiye uwo bari kumwe, ashobora kwisanga yariye ibiryo byinshi cyangwa akarya
buri kanya atari uko ashonje ahubwo akabikoreshwa n’ibyishimo, nubwo bitemewe mu mategeko agenga imirire.
1. Irungu
Biragoye gutekereza ukuntu irungu ritera abagore
kurya buri kanya, ariko ni bimwe mu bibaranga. Umugore ashobora kuba nta kazi
agira yirirwa mu rugo wenyine, akamera nk’uwigunze bitewe n'uko ari wenyine, akaba
yarya kuko abona ibiryo kandi ntacyo gukora afite.
Akenshi uzasanga umugore ananirwa kurindira umugabo
ngo basangire kubera basonza vuba, akarya duke kugira aze gusangira n’umugabo. Ntabwo biterwa n’ubusambo
cyangwa umururumba w’ibiryo, ahubwo abagore bishimira kubona hari ubari iruhande
abitaho, ababwira amagambo meza, n'ibindi.
Umugore ashobora kuba yirirwanye n’umugabo mu
rugo,akirirwa yita ku muryango, akabura umwanya wo kurya. Gusa biba byiza amasaha
yo kurya yubahirijwe kuko iyo bikomeje bitera uburwayi.
2. Kumva
badatekanye
Bamwe mu bagore baba barahuye n’ibihe bibi
bikabakanga, bityo bikabatera kurya bidafite umurongo. Bamwe bakurira mu miryango
itifashije, ku buryo kubona ibiryo yifuza biba ikibazo cy’umuryango, maze igihe
ageze mu rugo rwe rufite buri kimwe akarya nk’uwiyahura.
3. Igihe
babonye amafunguro batamenyereye
Iki kibazo gikunze kugirwa n’abantu bambukiranya
imipaka, aho usanga nk’umukobwa abonye ibiryo bidasanzwe aho avuye, akifuza kumenya uburyohe
bwabyo, akaba yarengera igihe byamuryoheye.
Igitsinagore akenshi gikunda ibishya, ibintu
byadutse, ibigezweho n’ibintu bidasanzwe kuko iyo babibonye bumva bahinduye
ubuzima. Niho usanga akenshi barahuye n’umubyibuho ukabije, barwara ibifu, kuko ntazi akamaro
k'ibyo arya mu mubiri we.
4. Ibiryo
by’ubuntu
Ibiryo byo mu kavuyo akenshi bitera ibibazo, niyo mpamvu abita ku buzima barya ibyo bitunganirije. Benshi bafata amafunguro n'igihe badashonje kubera ko ari ubuntu. Abagore kubera kwishingikira ku bushobozi bw’abagabo, akenshi bumva ko batakwigurira ibiryo bakunda bihenze.
Ugasanga ariye ibiryo bidakenewe mu mubiri kubera ko atari bwishyure, ibiryo ari ubuntu, cyangwa kuko umukunzi we yabyishyuye.
Impamvu zatuma umuntu arya mu buryo budafite gahunda
zaba nyinshi, ariko ni ngombwa ko igitsinagore kirinda ubuzima bwacyo bafata amafunguro mu masaha yabugenewe, kandi
amafunguro afitiye akamaro umubiri.
Umugore ni ipfundo ry’umuryango mwiza, ariko iyo
yangirije ubuzima bwe aba yangiriza n’umuryango.
Benshi bikururira umubyibuho ukabije kubera kurya bidafite gahunda
Usanga benshi binjiza amavuta menshi mu mubiri nta mazi banywa, nta n'imyitozo ngororamubiri
Ni ingenzi ko buri mugore yita ku mubiri we kandi akirinda umubyibuho ukabije, arya ibifite akamaro
Bamwe mu basore bavuga ko bashukisha abagore ibiryo bihenze bakabakoresha icyo bashaka
TANGA IGITECYEREZO