RFL
Kigali

Rubavu: Imvura yahitanye ubuzima bw’umwana wari uvuye ku ishuri - AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/03/2023 15:24
2


Ibi byabereye mu Murenge wa Busasamana aho imvura yaguye ari nyinshi ikangiza ibintu bitandukanye birimo n’ubuzima bw’umwana wari uvuye ku ishuri aho yigaga kuri GS Buhengeri.



Amakuru yageze ku inyaRwanda, ahamya ko imvura yaguye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije ibintu bitandukanye, by'umwihariko mu Murenge wa Busasamana ikaba yatwaye ubuzima bw’umwana wari uvuye ku ishuri.

Umwe mu baturage baganiriye na InyaRwanda.com yagize ati: ”Umwana yavuye ku ishuri arimo gutaha, imvura iri kugwa gusa isa n'irimo guhita kuko yari yatangiye kare ariko amazi ari menshi yuzuye cyane.

Uyu mwana yanyereye urukweto rugwa mu mazi menshi yari afite umuvuduko udasanzwe ni ko kumutwara, maze abari hafi baratabaza umwana arashakishwa ariko aza kuboneka atari ku isi y’abazima”.

Yakomeje avuga ko umuryango w’uyu mwana wahise ujya kumushyingura nyuma y’iyi mpanuka. Undi muturage yababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mwana, avuga ko kubera uburyo ababaye, yumva ntacyo akimaze ku isi.

Ati: ”Mumutwikire kuko njye ndi kumva nta gahunda y’indi mfite kuri iyi si. Nta gahunda mfite kuri iyi si, ntayo pe. Ibi ntabwo bibaho pe, aya ni amarozi bamushyizeho nta n'ikindi".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yatangarije InyaRwanda.com ko amakuru yayamenye, avuga ko barimo gukurikirana byinshi ku byangijwe n’imvura muri uyu Murenge.

Yemeje ko hari abaturage basenyewe barimo gufashwa na bagenzi babo mu gihe bategereje kumenya niba hari ubundi bufasha bahabwa.

Ati: ”Yego, ikibazo nakimenye imvura yaguye ari nyinshi cyane, amazi aturuka mu Birunga ari menshi amanukana imbaraga. Uyu mwana yaburiyemo ubuzima ndetse n’abaturage babura ibyabo n’ubwo kugeza ubu tukibirimo dushaka kumenya imibare nyirizina y'abahuye n’ibi biza”.

Mvano yavuze ko n’ubwo hari abaturage bari gufashwa na bagenzi babo, raporo yo bamaze kuyitanga mu nzego zikuriye Umurenge.

Nyakwigendera yitwaga Niyonsenga Emmanuel, akaba yigaga ku ishuri rya G S. Buhengeri mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Ubwo twageragezaga kuvugisha umubyeyi we ntabwo byadukundiye kugeza inkuru turangije kuyikora.


Imvura yasenyeye abaturage

Abaturage basenyewe bari gufashwa n'abagenzi babo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jacques1 year ago
    IMANA Imwakire mubayo rest in peace
  • Virgile 1 year ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira ihe nababyezibegukomera





Inyarwanda BACKGROUND