RFL
Kigali

Yatse iteke ahabwa umuneke! Ukuri ku mwana uri gucaracara ku mbuga nkoranyambaga arira bikarangira asetse

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2023 19:13
0


Abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Twitter na Tik Tok, bamaze iminsi bahererekanya amashusho y'umwana arira ariko bikarangira asetse, uyu mwana yitwa Albert Ofosu Nketia akomoka mu gihugu cya Ghana.



Aya mashusho yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka, ntabwo yageze mu Rwanda gusa, ahubwo yageze n'ahandi hatandukanye ku Isi kuko bamwe bayasubiramo inshuro nyinshi bashaka kuruhuka mu mutwe bitewe n'ukuntu asekeje.

Ku makuru dukesha ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda n'Ikinyamakuru GhanaWeb cyo muri Ghana, Albert Ofosu Nketia kugeza ubu afite imyaka 7, akaba yaravutse afite amezi 07. 

Uyu mwana afite barumuna be babiri ndetse umuryango we wose uvuga ururimi rwitwa "Twi" ruvugwa n'abaturage batari bacye bo muri Ghana.


Albert Ofosu Nketia watangiye arira nyuma agaseka

Madamu Rosina, nyina wa Albert, yatangaje ko umuhungu we yashakaga iteke ariko muri iki gihe akaba ntaryo yari afite. Yahise amuzanira imineke mu nzu yari yamuhishiye. 

Amaze guhishurira Albert ifunguro, umwana yatangiye kurira, nyirakuru nawe atangira kumuririmbira indirimbo isekeje mu rwego rwo kugira ngo atuze. Iyi niyo nkomoko y'aya mashusho yirirwa acaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse akanashimisha benshi.

Aya mashusho yafashwe na nyirarume w'uyu mwana kugira ngo ayereke se wa Albert utari mu rugo icyo gihe ariko nyuma yaje kugurisha telefone atabanje gusiba aya mashusho bituma uwaguze iyi telefone ashyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga abona gukwira hose.

Nubwo nyina wa Albert yatangaje ko umwana we afite ubumuga bwo kutavuga ariko ni umuhungu wishimye uhora aseka kandi ubu yatangijwe mu ishuri ry'incuke.

Albert Ofosu Nketia byarangiye asetse

Albert Ofosu Nketia ari kumwe n'umubyeyi we mu rugo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND