RFL
Kigali

Menya imyitwarire ikwiye kuranga abashakanye bakorana bizinesi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/03/2023 14:09
0


Nka rwiyemezamirimo, ushobora gutekereza ko ubucuruzi n’urukundo bidashobora kuvangwa. Ariko nta mpamvu yabyo kuko abashakanye bashobora gukorera hamwe kandi ntibagire ibyo bangiza, ndetse hari ingero nyinshi aho abashakanye baba abafatanyabikorwa.



Ikinyamakuru Entrepreneur kivuga ko n’ubwo gukorana nk'abakundana bishoboka, bitavuze ko byoroshye gukorana. Gukorera hamwe buri munsi no gukomeza umubano ukomeye nk’abakundana hari ubwo bigorana, bitewe n’uko muba mwifuza guhuza imico yanyu n’akazi.

Biragora cyane kugumana akazi n’umukunzi igihe mukorera hamwe, kuko abenshi bisanga bashwana buri kanya rimwe na rimwe umwanya ukaba muke wo kwita kuri buri umwe nk’inshingano z’abakundana.

Ni gute abakundana cyangwa abashakanye bashobora gukorera hamwe, badahanganye mu mubano? Inama zikurikira zagufasha kubigeraho:

1. Menya gutanga amakuru ku gihe

Mu gihe ukorana n’uwo mwashakanye, ugomba kumenya uburyo bwiza bwo guhana amakuru nawe.

Igihe hari ibyo mutari kumvikana, irinde guterana amagambo n’uwo mwashakanye igihe muri mu kazi, wige kumwihanganira, muganire akazi karangiye.

Uwitwa Megan McKissen yafashe umwanzuro wo gukorana n’umugabo we Dustin muri sosiyete  y'itumanaho bise McKissen & Co i Bellingham, muri Wash.

Uyu Megan yizeraga ko umugabo we akeneye kubahwa, ndetse akamenya uko akwiye kumutwara nk’umugabo n’ubwo bakorana. Agira ati “N’ubwo ukwiye kubaha ariko bwira uwo mwashakanye igihe ubona akoze ikintu kidakwiye mu bucuruzi, kandi amakuru akenewe atangwe ku gihe.”

Megan yakomeje agira ati: "Itumanaho risobanutse no guhana amakuru ni ngombwa. Niba ubabajwe n'ikintu ubona cyakwangiriza ibikorwa byanyu, musange umucyahe nk'umwunganizi muri bizinesi ndetse niba ari umugabo wawe cyangwa umugore wawe, muganirize ku makosa yakoze akosorwe aho gutinya kumubwira ngo atababara.”

Gutanga amakuru ku gihe bifasha gufata imyanzuro yihutirwa no kudatungurwa n'igihombo

2. Gukora kinyamwuga

Iyo ukora, ni ngombwa gukomeza umubano wawe. N’ubwo bimeze bityo, amarangamutima abangamira benshi cyane cyane iyo bagiye gufata ibyemezo bikakaye. Ni byiza gufata umukunzi wawe nka mugenzi wawe mu kazi, ndetse mukiyoroshya.

Gutwarwa n’urukundo ufitiye uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana mu kazi, bihirika ibikorwa vuba kuko ubucuruzi bugira inzira yabyo, iyo uburutishije amarangamutima burapfa.

Hari abagore bagaragaza ubutesi no mu kazi, gufuhira abakiriya ukumva udatekanye kuwo mwashakanye, muba mugomba kwizerana kandi mukirinda kubabazanya.

3. Guha igihe uwo mwashakanye

Mu gihe mukorana ni ngombwa gutekereza ku mubano wanyu, ndetse no gushaka igihe cyo kuzuza inshingano z’abashakanye. Benshi batandukanijwe n’akazi kubera kutamenya kuzuza inshingano zabo, no gusimbuza uwo mukundana akazi.

Ubutwari buri muri ibi ni ugukora ukuzuza inshingano z’akazi ndetse niz'urugo, hatagize kimwe kijya mu nzira y’ikindi.

Abamaze gusobanukirwa n’imikorere ikwiye ku baranga, ndetse n’uburyo bashimisha imiryango yabo byaraboroheye. Kuko biroroshye ko wafata ikiruhuko n’uwo mwashakanye, muri icyo kiruhuko mugatekereza ku ngingo zakomeza kuzamura inyungu iva mu bucuruzi bwanyu.


Urukundo no gushyira hamwe bigomba kubaranga aho muri hose igihe mukorana


Gutanga amakuru kugihe no kuganira ku kazi mu gihe cy'ikiruhuko mwihaye, bituma mutera imbere


Gutongana mu kazi bitera umwuka mubi yaba ku bashakanye no kubabagana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND