RFL
Kigali

Ntabwo nshaka kuba uwo kujugunywa mu gitambaro! Cristiano Ronaldo avuga kuhazaza he muri Portugal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2023 13:53
1


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yakuyeho ibihuba byavugaga ko ashobora gusezera mu ikipe y'igihugu ya Portugal mu gihe cya vuba. Yabitangaje ari mu kiganiro n'itangazamakuru, gitegura umukino bafitanye na Liechtenstein.



Uyu mukinnyi w'imyaka 38 yatangiye avuga ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Portugal, ndetse anavuga ko uku guhamagarwa muri iki gihe abigereranya n'igihe cya mbere ahamagarwa mu ikipe y'igihugu akiri muto. 

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Portugal n'umutoza mushya Roberto Martinez,  ni abagiye gukoreshwa mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024 mu itsinda J barimo. Umukino wa mbere uraba uyu munsi saa tatu n'iminota 45 bakina na Liechtenstein.

Ni ubwa mbere Cristiano Ronaldo agiye kugaragara mu ikipe y'igihugu, kuva yava muri Manchester United akajya muri Al Nassr. Uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or 5 yari ari mu ikipe y'igihugu bakina igikombe cy'Isi cya 2022 muri Qatar, ariko ntabwo yahiriwe bitewe n'ukuntu yabanzwaga hanze y'ikibuga ndetse no ku mukino basezerewemo na Morocco, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga arira.

Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo atengushywe mu gikombe cy'Isi bamwe batangiye gutekereza ko ashobora no gusezera mu ikipe y'igihugu, ariko kuva umutoza mushya Roberto Martnez yaza muri iyi kipe yubashye amateka y'uyu mukinnyi mu ikipe y'igihugu, bituma ahindura ibitekerezo nk’uko ikinyamakuru Sportskeeda kibitangaza.


Cristiano Ronaldo udateganya gusezera mu ikipe y'igihugu ya Portugal vuba

Nk’uko ikinyamakuru Sportskeeda cyabitangaje Cristiano Ronaldo yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino bafite uyu munsi, maze atangaza ko nta gahunda afite yo gusezera agira ati "Ndumva nishimye ndi kumwe na Portugal, bimeze nk'igihe mpamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu".

"Ntabwo nshaka kuba uwo kujugunywa mu gitambaro, nzakomeza gutanga ubufasha mu gihe nzaba nahamagawe. Ndashaka kuba muri Porutugali igihe cyose banyizeye, kandi ndashaka kuba umukinnyi umaze gukina imikino myinshi mu ikipe y'igihugu".


Kizigenza Cristiano Ronaldo watangaje ko yishimye ari kumwe na Portugal







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyokwiringirwa Emmanuel 1 year ago
    Cr7 turamukunda. mubyukuri ndamushyigikiye kuko ni umukinnyi mwiza mukibuga nohanze yikibuga numuhanga muconga ruhago,His best player in football history





Inyarwanda BACKGROUND