RFL
Kigali

Ibitabo 3 umucuruzi yasoma agakabya inzozi ze

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/03/2023 10:23
0


Abahanga bakunze kwifashisha ibitabo kugira biyungure ubumenyi, ndetse bamenye amakuru yanditswe n’abandi yabafasha. Ba rwiyemezamirimo nabo hari bimwe mu bitabo byandikanwe ubuhanga, byabafasha kugira ubumenyi bwinshi mu bucuruzi, no kwagura inyungu yabo.



Gusoma ibitabo ni umwe mu mico iranga abanyabwenge n’abahanga, kuko bigaragaza ubushake bubaranga mu kwiyungura ubumenyi. Benshi bajya mu ishoramari cyangwa mu bucuruzi batarigeze bagera mu ishuri, bityo gusoma ibitabo bikagorana.

Ni mu gihe abandi batangira ubucuruzi bwabo bakabukora mu buryo bwabo, bakirengagiza ibitekerezo bitangwa n’inzobere muri bwo, cyangwa abafite uburambe, babagira inama.

Ibi ni bimwe mu bitabo byafasha umuntu wese uri mu bucuruzi cyane cyane ba rwiyemezamirimo, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru allbusiness.

1. Tiny Habits: The Small Changes That Change everything

Iki gitabo kigaruka ku mico ikwiye kuranga rwiyemezamirimo mushya mu bucuruzi, ndetse n’impinduka ziba iyo umuntu yinjiye mu kazi akenshi zijyanye n’imico ye.

Iki gitabo cyibanda kikanigisha abacuruzi kwisanisha n’ibyo bagiye gukora. Niba winjiye mu kazi hari ibyakurangaga byakwicira izina cyangwa bikangiza imikorere yawe n’abandi, uba ugomba kubihindura, ugahinduka umuntu muzima.

Umucuruzi, rwiyemezamirimo, umushoramari, ni abantu bagomba kwitwararika mu mico no mu myifatire, kuko kwangirika kw’izina ryabo bijyana no kugabanuka kw’inyungu yabo.

2. The 4-Hour Workweek by Timothy Ferriss

Iki gitabo cyanditswe na Timothy Ferriss ni kimwe mu bitabo bifasha umuntu wese ugiye gutangira ubucuruzi, kuko kibanda ku gushishikariza gucunga igihe cyawe neza, kumenya amasaha akorwamo akazi, kubungabunga ibikikije ubucuruzi bwawe n’ibindi.

Ni byiza kumenya ko gukora bitajyana n’imikino, ahubwo bigakorwa ku ntego zagenwe mbere yo gutangira kuko nibwo umenya ahazaza wifuza.

Bimwe mu bintu by'ingenzi bigize iki gitabo cyanditswe na Ferriss, agaruka ku kuruhuka no gusinzira neza nka kimwe gishobora kugufasha kuzamura urwego rw’umusaruro.

Iki gitabo kandi gitanga inama n’ingamba zakwifashishwa mu gukora ubukangurambaga bunoze bwo kwamamaza ibicuruzwa byawe cyangwa serivisi, udakoresheje amafaranga menshi cyangwa kurenga ku ngengo y’imari.

3. Think and Grow Rich by Napoleon Hill

Napoleon Hill yatanze inama nyinshi muri iki gitabo yanditse, ariko yibanda ku kwagura imitekerereze no kwagura ubucuruzi kugira uhirwe n’ubucuruzi. Iki gitabo cyanditswe mu mwaka wa 1930.

Uyu mugabo yagarutse ku musaruro mucye abantu babona bitewe no kudatekereza bigiye kure igihe bashora, cyangwa igihe bakora ubucuruzi bwabo.

Yihanangiriza abantu ababwira ko bagomba gutekereza cyane, bagakora cyane, bakirinda ubunebwe ndetse bagasoma n’ibitabo bibungura ubumenyi bakeneye ngo batsinde.

Ibitabo byandikwa kugira ngo bizafashe benshi. Uwandika igitabo aba yatekereje no ku bazavuka we yarapfuye, ni byiza guha agaciro ibyanditswe gusa bikagenzurwa niba bitanga inama n’ubumenyi bukenewe.



  
Ibi bitabo uko ari 3 byaguhindurira ubuzima uramutse ubisomanye ubwitonzi, kandi ugakurikiza ibyanditswemo


Abana bato bagomba gutozwa gusoma hakiri kare, kuko bizabubakira ahazaza heza


Urubyiruko aho kwishora mu ngeso zidakwiye, bahugira mu gusoma ibitabo 


Uwanditse ibitabo aba afashije isi yose, harimo abamukomokaho n'abandi atazi bazafashwa n'ibitekerezo bye iyo byubaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND