RFL
Kigali

Bwiza yagiye mu Bufaransa mu gitaramo azahuriramo na Christopher na Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2023 9:55
0


Umuhanzikazi Bwiza yafashe indege yerekeza mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere. Ni nyuma y’uko abonye ibyangombwa bimwererera kwinjira muri iki gihugu, kuko yari yabanje kubibura.



Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali saa mbiri n’iminota 30’ (20H:30’) z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yerekeza i Lyon mu gitaramo azahuriramo na Christopher ndetse n’umuraperi Riderman, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Ibi bitaramo byateguwe na Kigali Life Bar, aho kwinjira kwishyura 20€ mbere y'igitaramo na 25€ ku munsi w'igitaramo.

Bwiza aherutse kubwira InyaRwanda ko afite amatsiko yo gutaramira abakunzi be, kandi ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukorera mu mahanga ya kure.

Ati “Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere ngiye kujya mu mahanga ya kure, kandi nanjye niteguye kubaha igitaramo cyiza. Sinjye uzabona umunsi ugeze.”

Uyu muhanzikazi aherutse kwegukana igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist), mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

Bwiza aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) iriho indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Ready’ yakunzwe cyane, ‘Wibeshya’, ‘Lolo’ n’izindi.

Ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango uza kwimukira i Kigali nyuma bajya gutura i Nyamata.

Amashuri abanza yize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Icyiciro rusange (O Level, Tronc Commun), yize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda umuziki, ahanini biturutse ku kuba yarajyanaga n’ababyeyi be mu rusengero akishimira uko baririmba. Uko yigiraga hejuru mu myaka ni nako yajyaga kuririmba muri korali zitandukanye, zirimo iz’abana arabikomeza kugeza n’ubu.

Yaririmbye muri korali kuva ku myaka 8 y’amavuko, ku buryo atazibuka neza amazina. Ndetse muri iki gihe ni umwe mu baririmbyi b’urusengero asengeramo, rwakoreraga i Kigali nyuma rwimukira i Nyamata. 

Bwiza yagiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere i Burayi, ahereye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa 

Christopher uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Nibido’ aherutse guteguza abakunzi be kutazacikwa n’iki gitaramo 

Umuraperi Riderman wakoranye indirimbo ‘Mi Amor’ na Bwiza bagiye guhurira ku rubyiniro 

Bwiza yari yabanje kubura ibyangombwa bimwemerera kujya gutaramira i Burayi ahereye mu Bubiligi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PAIN KILLER’ YA BWIZA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND