Urukundo rurimo kugwirira umukobwa uri gushaka kurwitaza, gusa akabikora yitonze nk’uko yabigaragaje agisha inama. Uyu mukobwa yavuze ko uwashatse kumukongeresha igishashi cy’urukundo ari ubwa mbere bari bahuye.
Uyu mukobwa aba mu Karere ka Musanze, yaganiriye na InyaRwanda.com ariko ntabwo yigeze yifuza ko amazina ye n’ibindi bimuranga bijya hanze, maze agisha inama abasomyi ba InyaRwanda n’abanyarwanda bose muri rusange.
Reese nk’izina
twamwise, yavuze ko yatashye ubukwe bwa mukuru we
utuye mu Karere ka Rubavu maze bakamugira umwe mu bagombaga kwambarira mukuru
we.
Yarabyemeye aramwambarira, ageze aho yagombaga guhurira n’abandi bambariye mukuru we, akubitana amaso n’umusore warebaga nk’ufite imboni ebyiri cyangwa zirenga nk’uko Reese ubwe yabivuze.
Reese ati: ”Naratambutse ndebye hakurya mbona umusore warimo
anyitegereza cyane mu buryo budasanzwe ndetse ntekereza ko arimo guhinguranya
imbere ntangira kwihisha kuko nabonaga atankuraho amaso.
Uyu musore
naramuhunze ariko biba iby'ubusa kuko no mu gihe twari tumaze kugera hamwe
n’abageni no kwifotoza bari bampaye uyu musore ngo ariwe tuza guhagararana. Ntabwo
yankuragaho amaso, mbese wagira ngo ninjye wari umugeni muri uwo mwanya.
Yaramfashije
na cyane ko ibyo kwambarira ntabyo nari nzi, ankorera buri kimwe mbese anyitaho
kugeza ubukwe burangiye twese turataha, gusa atahana numero yanjye ya Telefone”.
Reese akomeza agira ati: ”Uyu musore yaratashye akigera mu rugo iwabo yahise ampamagara ambaza niba nageze mu rugo, mubwira ko nahageze kandi mubwira ko yakoze kumfasha no gutuma ubukwe bwa mukuru wanjye bugenda neza.
Ngiye gukupa
telefone, yarambwiye ngo 'Nagukunze kandi nakwishimiye, ndifuza kukubona ejo
nanone kuko numvise nshaka gukomeza kuba hamwe nawe kandi tuzanabana kuko
nagukunze cyane'.
“Mu by’ukuri nk’uko mubyumva uwo munsi ntabwo yigeze ampa agahenge. Ntabwo muzi ndetse nawe ntabwo anzi bihagije. Uyu musore ni bwo nari mubonye ariko yanze kumpa amahwemo ambwira ko ankunda.
Ngaho mungire inama, ese mwemerere urukundo dukundane? Ese
nkore iki kugira ngo muhe igisubizo ashaka cyangwa ngo muhakanire burundu?”.
Tubibutse ko
niba nawe ushaka kugisha inama watwandikira kuri Email yacu info@inyarwanda.com cyangwa ukaduha
igitekerezo cyawe.
TANGA IGITECYEREZO