Nyuma y’aho Selena Gomez agaragaye mu ikanzu y'abageni akazamura amarangamutima ya benshi baketse ko yaba yarushinze, hamenyekanye ukuri kubyihishe inyuma.
Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Selena Gomez yongeye kuvugisha benshi nyuma y’aho agaragaye mu ikanzu y'umweru y'abageni n'agatimba, bigatuma hatekerezwa ko yaba yarushinze mu ibanga. Hamenyekanye ukuri kuribyo nyuma y’aho abafana be bamubazaga ku mbuga nkoranyambaga, niba koko yaba yarushinze.
Selena Gomez yagaragaye mu muhanda wa New York yambaye ikanzu y'abageni bizamura amarangamutima ya benshi cyane abafana be, bibazaga niba yarushinze gusa byamaze gutangazwa ko atigeze arushinga ahubwo ko ari filime yari ari gukina. Iyi ni filime y'uruhererekane igezweho inyura kuri Hulu, yitwa 'Only Murders In The Building''.
Steve Martin wandika akanakina muri iyi filime yatangarije Hollwood Life ko ikanzu y'abageni Selena Gomez yagaragayemo atari ubukwe bwe yakoze, ahubwo ko ari ubwo muri filime.
Yagize ati: ''Turi gufata amashusho y'igice cya gatatu aho Mabel (izina rya Selena muri filime) yakoze ubukwe. Abafana ba Selena batekereje ko yakoze ubukwe mu buzima busanzwe, ntabwo aribyo. Bategereze dusohore igice cya 3 bazasobanukirwa''.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gukwirakwizwa amafoto ya Selena Gomez yambaye ikanzu y'abageni, aho benshi bavugaga ko yaba yarushinze gusa umunyarwenya Steve Martin ukinana na Selena Gomez muri iyi filime yamaze amatsiko benshi, abahamiriza ko uyu muhanzikazi ntabukwe yakoze ahubwo ko byose yabikoraga ari gukina filime.
Selena Gomez yagaragaye mu ikanzu y'abageni bituma benshi bibwira ko yarushinze
Uyu muhanzikazi ntiyakoze ubukwe nk'uko byavugwaga, ahubwo yari ari gufata amashusho y'igice cya gatatu cya filime 'Only Murders In The Building'
Selena Gomez ari kumwe na Steve Martin hamwe na Martin Short bakinana muri iyi filime
Ntabwo bwari ubukwe bwa nyabwo uyu muhanzikazi yakoze
Steve Martin yahishuye ukuri kubyavugwaga ko Selena Gomez yarushinze mu ibanga
TANGA IGITECYEREZO