RFL
Kigali

Menya uburyo wahunga ibirimo n'urupfu urinda ibidukikije

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/03/2023 14:56
1


Kwangirika kw'ibidukikije ni kimwe mu bibazo bikomeje kugora Isi bitewe n'ingaruka bigira ku kiremwa muntu ariko hari uburyo twarinda izi ngaruka tubangabunga ibidukikije kugira ngo bitangirika.



Nk'uko ubushakashatsi bubisobanura, hari indwara zirenga 100 zishobora gukomoka ku kwangirika kw'ibidukikije, abantu barenga miliyoni 1.4 ku mwaka bapfa bazize indwara z'ubuhumekero ziterwa no kwangirika kw'ibidukikije.

Hari n'undi mubare munini w'abantu bapfa ku mwaka kubera zimwe mu ndwara 100 ziterwa no kwangirika kw'ibidukikije. Dore bumwe mu buryo wakoresha urinda ibidukikije kugira ngo wirinde ibirimo no kubura ubuzima;

Kugenda n'amagare cyangwa n'amaguru

Nk'uko ikigo gishinzwe kurinda ibidukikije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibitangaza, ibinyabiziga bisanzwe bitwara abagenzi bisohora toni zigera kuri 4.6 za "dioxyde de carbone" ku mwaka, kandi iyi myuka yangiza ikirere cyane. 

Usibye kandi kuba uzaba urinze ibidukikije, uzagira n'izindi nyungu utari witeze zirimo kugabanya amafaranga utakaza utega imodoka ndetse no gukora siporo mu buryo bworoshye utiriwe ujya mu mazu ngorora mubiri ngo utakazeyo umwanya wawe ndetse n'amafaranga.

Gufata amazi no kugira ahabugenewe amazi mabi ashyirwa

Amazi ni kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu. Ningombwa kurinda ubuhumane bwayo nko kudata ibibonetse byose mumazi y'imigezi, kutajyana inka kunywerayo no kwirinda kumeserayo kuko bishobora guhumya amazi ndetse bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu nko kwandura indwara zitandukanye.

Muri rusange buri muturage agomba gufata amazi ava ku bisenge cyane ko birinda kwangirika kw'inyubako ndetse ayo mazi akifashishwa mu bintu bitandukanye nko mu gihe cyo kuhira imyaka.

Mu buryo bwo gufasha abaturage imyobo ifata amazi ni kimwe mu buryo bwo kurinda kwangirika k'ubutaka, ahantu hatoranywa guca imyobo hagomba kuba hatateza impanuka ku zindi nyubako mu gihe icyobo gifashe amazi gisenyutse.

Kuba umukorera bushake

Mu buzima bwacu bwa buri munsi gukora ikintu nta muntu ukubwirije biragorana ndetse bamwe binabatera isoni bakumva ko abantu babaseka.

Kugira ngo ugumye kugira Isi nziza ukwiye kurinda ibidukikije uba umukorerabushake usukura aho utuye n'iyo haba atari mu rugo iwawe gusa.

Ushobora kuba uri kugenda mu muhanda ukaba watoragura ikintu kitari kiza uzi cyakwangiza ibidukikije mu gihe kititaweho neza. Nta mpamvu yo kumva ngo nzita ku bidukikije iwanjye mu rugo gusa, ahubwo naho ugenda hose wabyitaho kuko Isi ni iyacu twese.

Kugira ahantu habugenewe ho kujugunya imyanda

Abahanga mu kubungabunga ibidukikije bagaragaza ko imyanda ari inkota ifite ubuge impande zose, kandi ikaba ishobora kubyazwa umusaruro mu gihe icunzwe neza kuko hari inganda zabugenewe zitunganya imyanda.

Imyanda ikomoka ku bikoresho by'ikoranabuhanga, ikomoka ku biribwa n'ikomoka mu nganda igomba gucungwa neza ndetse ikajugunywa ahabugenewe kugira ngo idahumanya ikirere kuko mu gihe imyanda ijugunywe ahabonetse hose byangiza ibidukikije nk'ubuhumane bw'amazi, umwuka nibindi.

Buri muturage agomba kugira ahantu habugenewe hagomba kujugunywa imyanda (ikimoteri), ndetse hakabaho kuvangurwa kw'imyanda ibora n'itabora kuko ishobora gutwarwa mu nganda ziyibyaza umusaruro.

Imyotsi iva mu nganda nayo yangiza ibidukikije ni byiza nayo kuyirinda 

Kugira aho umuntu ashyira imyanda habugenewe ni byiza ku bidukikije







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntagara Delphine 1 year ago
    Nibyiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND