RFL
Kigali

Kirehe: Barasaba ubukangurambaga kubera Virusi ya Marburg ishobora kwandurira no mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/03/2023 15:08
0


Abaturage batuye mu karere ka Kirehe mu Mirenge ihana imbibi n'Igihugu cya Tanzania, barasaba kwigishwa uburyo bakumira icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu birometero 300 uvuye ku mupaka wa Rusumo.



Mu cyumweru gishize, twabagejejeho inkuru yavugaga ko mu Mujyi wa Bukoba mu gihugu cya Tanzania, hagaragaye indwara yari yabaye 'amayobera', yahitanye ubuzima bw'abantu batanu.

Inzego zishinzwe ubuzima muri Tanzania zohereje itsinda ry'inzobere z'abaganga batahura ko abapfuye bazize indwara ya Marburg yadutse mu mujyi wa Bukoba mu Ntara ya Kagera.

Intara ya Kagera ibarizwamo umujyi wa Bukoba wagaragayemo abanduye Marburg ihana imbibi n'Intara y'Iburasirazuba by'umwihariko Akarere ka Kirehe aho izi Ntara zombi zihurira ku mupaka wa Rusumo ahagaragara urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa birimo ibituruka ku cyambu cya Dar es salaam byinjira mu Rwanda ndetse bimwe bigakomeza ku bindi nka RDC n' u Burundi.

Mu kiganiro umuyobobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko bamenye ko iyo ndwara yabonetse mu mujyi wa Bukoba, avuga ko abaturage baturiye  Tanzania bagomba kuba maso bagatanga amakuru igihe cyose babonye umuntu wagaragaza ibimenyetso bya virusi ya Marburg kugira ngo abashinzwe ubuzima bamukurikirane.

Ati: "Twamenye amakuru ko iyo ndwara yabonetse ahitwa Bukoba, ni mu birometero 300 uvuye mu karere kacu. Tumaze kumenya iyo ndwara twahise twitegura kuyikumira dufatanyije na Ministeri y'ubuzima ndetse n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, turimo gukurikiranira hafi tukanagenzura abaturuka inzira ituruka ahagaragaye abanduye iyo ndwara kugira ngo tuyikumire."

Yungamo ati: "Ibitaro byacu by'Akarere n'ibigo nderabuzima byose barimo kwigisha abaturage ibijyana n'iyo ndwara nuko bayirinda. Abaturage bacu tukaba tubasaba kwirinda icyatuma bagira ibyago byo kwandura icyo cyorezo.

Kandi amahirwe dufite ni uko no muri Tanzania aho icyorezo cyagaragaye bamaze kumenya icyo ari cyo bafashe ingamba zo kukirwanya. Ariko nubwo mu karere kacu ntawayanduye, ariko bagomba kuba maso bakayikumira kugira ngo itazagera mu Rwanda. "

Umuyobobozi w'Akarere ka Kirehe yabwiye InyaRwanda ko mu karere ayobora nta muntu urandura virusi ya Marburg ndetse ahagaragara abayanduye harimo intera y'ibirometero 300, ariko Meya Rangira Bruno asaba abaturage kuba maso bagakumira icyo cyorezo.

Nk'uko tubikesha Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko virusi ya Marburg yamenyekanye bwa mbere mu 1967 mu gihugu cy'u Budage mu mujyi wa Marburg yica abantu 7. Kubera ko ariho yagaragaye bwa mbere niyo mpamvu yiswe Marburg ndetse yageze no muri Frankfurt mu Budage, icyo gihe yanageze mu mujyi wa Belgrade muri Selbia.

Ubwo yageraga Marburg icyo gihe yagejejweyo n'inkende zakuwe mu gihugu cya Uganda zikajyanwa muri icyo gihugu.

Uko iyo ndwara yandura:

Ni virusi yibera mu ducurama two mu bwoko bwa Fruit bat, abantu bakunze kujya gucukura mu bisimu no buvumo igihe barimo gucukura amabuye y'agaciro iyo batinzeyo bakagera ahari utwo ducurama barayandura nabo bakayanduza abandi.

Iyi ndwara yandura biturutse mu matembabuzi ndetse no gukora ku wanduye iyi virusi. Iyo virusi umuntu ashobora no kuyandura binyuze mu masohoro avamo intanga ngabo igihe hakozwe imibonano mpuzabitsina n'uwanduye badakoresheje agakingirizo.

Ni gute wamenya ko umuntu yanduye Marburg?

Uwanduye iyi virus agira umuriro w'igikatu, aribwa umutwe ndetse akababara ingingo. Nyuma y'iminsi ayanduye, agaragaza ibindi bimenyetso birimo kuruka, kuva amaraso no kuribwa mu nda cyane.

Uwanduye Marburg, isura ye maso irahinduka igahindana, bagacika intege ndetse bakava amaraso menshi ku buryo bapfa mu minsi 9 bayanduye kubera ko amaraso ashobora kumushiramo. Iyo virusi ishobora kwica 1/2 cy'abayanduye.

Ni gute Marburg ivurwa?

Iyi ndwara nta muti wihariye igira ndetse nta rukingo rwayo. Kuyivura hakoreshwa ubuvuzi bwo kongerera amaraso ingufu mu mubiri (Imunotherapie). Uyirwaye kandi ahabwa ibintu byo kunywa byinshi kandi ashobora kongererwa amaraso yatakaje, niyo mpamvu uwayanduye agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Icyo abantu basabwa kugira ngo bakumire iyo virus

Abantu basabwa kwirinda kurya no gukora ku nyama zivuye mu ishyamba, bagomba kwirinda gukora ku ngurube n'inkende kuko nabyo biyikwirakwiza.

Uwigeze kwandura iyi virusi agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo kuko nubwo yayikira ashobora kuyanduza. 

Kugira ngo uwanduye akore imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo, bisaba ko hapimwa amasohoro ye nibura kabiri mu gihe cy'umwaka basanga iyo virusi itakirimo akareka gukoresho agakingirizo.

Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba yagaragayemo ni RDC aho yishe abantu 128 mu bayanduye 154, muri Kenya na Uganda naho icyo cyorezo kigeze kuhagera.

Icyo cyorezo kigeze kwibasira Igihugu cya Angola aho mu bantu 374 bayanduye, hapfuyemo 329. 

Abaturage batuye mu mirenge yo mu karere ka Kirehe ihana imbibi na Tanzaniya babwiye InyaRwanda ko icyo cyorezo batarasobanukirwa uko cyandura, bagasana inzego zishinzwe ubuzima gukora ubukangurambaga.

Umuturage utuye mu murenge wa Kigarama, Hagenimana Eric, avuga ko bumvise amakuru y'icyo cyorezo ariko nta makuru ahagije bafite. Ati: "Amakuru twumvise ni uko hakurya Bukoba hari indwara yishe abantu ariko nta makuru menshi dufite ahubwo ababishinzwe mubadusabire batwigishe itazagera hano tukayiyoberwa."

Umwarimu wigisha mu murenge wa Nyamugari nawe yavuze ko bakeneye kwigishwa kubera indwara yabonetse Bukoba. Yagize ati: "Amaradiyo yo muri Tanzaniya yavuze ko iyo ndwara ari mbi cyane ndetse yica abana. Niyo mpamvu abashinzwe ubuzima bakwiye kutwigisha imiterere yayo by'umwihariko nk'abarezi kugira ngo twigishe abanyeshuri kwirinda.

Umuyobozi w'ibitaro by'Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, yabwiye InyaRwanda.com ko abakozi b'ibitaro ayobora byatangiye gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyo cyorezo.

Yagize: "Ejo twamenye ko icyorezo cyabonetse muri Tanzaniya, twahise dufata ingamba ku buryo twahise dukorana inama n'abakozi bose bakorera mu bigo nderabuzima 19 biri mu karere ka Kirehe, bahise batangira kubimenyesha abajyanama b'ubuzima mu midugudu yose ndetse ubutumwa bwatangiye no gutangwa mu nama zose ku buryo abaturage bamenya uburyo bitwara mu kwirinda."

Dr Munyamana yakomeje ati: "Ku mupaka wa Rusumo dusanzwe tuhafite itsinda ry'abaganga basanzwe bahakorera mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nabo twakoranye nabo inama bamenyeshwa ibyo bagomba gukora. Twabamenyesheje icyo cyorezo dore ko Covid-19 yagabanyije umurego."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND