RFL
Kigali

Beacon of Hope Christ Ministries yigishije ububi bw'ibiyobyabwenge mu giterane cyaririmbyemo Gaby Kamanzi-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:22/03/2023 19:08
0


Beacon of Hope Christ Ministries yakoze igiterane cyagarutse ku kugarukira Imana no kwigisha ibibi by'ibiyobyabwenge, bamwe mu bakiriye agakiza batanga ubuhamya bw'urugendo rwabo rw'ubuzima bakoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'ubuzima bafite nyuma yo kubireka.



Ni igiterane cyateguwe na Beacon of Hope Christ Ministries yashinzwe ndese iyoborwa na Pastor Odeth Mutoni. Bagiteguye ku bufatanye n’umurenge wa Kigarama, mu ntego yo kwigisha ingaruka n’ibibi biterwa no kunywa ibiyobyabwenge.

Cyahuje abantu batandukanye barimo inzego z’ubuyobozi, abakozi b'Imana barimo Apostle Gasabira Emmanuel, Apotle Sosthene Serukiza, Pastor Odeth Mutoni ndetse n’abahanzi batandukanye.

Bamwe mu baramyi bacyitabiriye barimo Gaby Irene Kamanzi, Danny Mutabazi na True Promises. Iki giterane cyagarutse ku myitwarire ikwiriye kuranga abizera Uwiteka, ndetse no kuzibukira ibiyobyabwenge.

Iki giterane cy’ivugabutumwa no kurwanya ibiyobyabwenge, cyari gifite isomo fatizo rivuga ngo “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura”, rikaba riboneka muri Matayo 11: 28.

Igiterane kiswe “His Last Command Our First Concern”, cyatangiye kuya 18 Werurwe 2023, kirangiya kuya 19 Werurwe 2023, hagamijwe kwigisha no gukangurira abantu kudakoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwa muntu.

Pastor Odeth Mutoni wari uyoboye iki giterane, yakiriye abashumba bose bari mu giterane, abizera bihannye bakava mu biyobyabwenge, abizera muri rusange, ndetse n’abashyitsi bose baje kwifatanya nabo,abifuriza imigisha.

Ubuhamya bwa bamwe mu bizera barokotse ibiyobyabwenge

Ntakirutimana Gaston yavuze ko yahindutse umukirisitu muri Beacon, ariko avuga ko mu buzima bwe atigeze ashimisha Imana na gato, gusa ku bwo gufashwa n'abakozi b'Imana, arahinduka.

Yagize ati "Nakoresheje ibiyobyabwenge mu gihe kigera ku myaka 20, kandi nari mbayeho ubuzima bw'urugomo, gufungwa kenshi no gukora ibikorwa bikojeje isoni Imana".

Uyu musore na bagenzi be bashimiye Imana yabakijije bagahinduka abantu bazima.

Odeth Mutoni ubwo yavugaga inshingano za Beacon of Hope Christ Ministries, yashimye Imana yabarinze mu gihe cy'iki giterane, maze yakira bamwe mu bashumba batambutsa ijambo ry’Imana.

Apostle Gasabira Emmanuel yabwiye abizera ko n'iyo baba bumva ko badakwiye, Imana yiteguye kubakira, gusa abibutsa ko bagomba kwiyegurira Imana bamaramaje. Ati “Abantu bareba uko uri ariko Yesu areba uko uzaba”.

Apotle Sosthene Serukiza yashimye Imana ku bw’igiterane, n’umusaruro cyatanze. Yavuze ko iyo ugiye mu Mana ukaba umukiranutsi mwiza, uhinduka umukiranutsi w’umunyembaraga.

Yibukije abizera ko bafite amahirwe ko ubaruhura ahari, nubwo baba barahuye n’ibikomeye biremereye, ibigeragezo by’indenga kamere, n’ibindi byose binaniza ubuzima bwa muntu

Yagize ati “Bamwe muruhijwe n’amateka mwagize ahahise, abandi mwahuye n’ibigeragezo bikomeye, ariko muhumure, ubaruhura arahari, mumwemerere abaruhure”.

Mu gusoza iki giterane, Pastor Odeth Mutoni yashimye buri wese witabiriye, maze yibutsa buri mwizera wese ko gusanga Imana ari yo nzira yonyine yo gukira ibyaha no kubizinukwa.

Yashimye ubuyobozi burimo Umurenge wa Kigarama, mu gufatanya gukora iki giterane no kwamagana ibiyobyabwenge byibasiye ubuzima bw’urubyiruko ndetse n’abandi babikoresha.


Pastor Odeth Mutoni, Umuyobozi Mukuru wa Beacon of Hope Christ Ministries

KANDA HANO UREBE VIDEO YA BAMWE BARETSE IBIYOBYABWENGE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND