Umugore yarize amarira menshi cyane, nyuma y’aho amenyeye amakuru ko umugabo we akodeshereza inzu undi mukobwa.
Uyu muryango wa Noncebo na Vugo wasezeranye mu mwaka wa 2018. Uyu mugabo Vugo, ubwo yasaga n’uwashyizemo agahenge atacyita kuri Noncebo yishakiye, nibwo ibibazo byatangiye hagati ye n’umugore we Nonceno.
Uyu
mugore yagaragaje ko yifuje kumenya aho urukundo rwabo ruhagaze, bitewe n’uko
yabonaga umugabo we ashobora kuba ari gushaka kumuca mu myanya y’intoki.
Uyu mugore yagaragaje ko bisa n’aho ariwe uri
gusunikiriza urugo rwabo mu gihe umugabo we atarukozwa na gato, ndetse atanifuza
kuba yakosora amakosa n’ibibazo yateje. Uyu mugore yagaragaje ko yifuza kubaza
uyu mugabo niba ashaka ko bakomezanya, cyangwa niba yifuza ko batandukana
burundu akagumana n’umukobwa yakodeshereje inzu yo kubamo.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’umunyamakuru
ndetse n’umugabo we ahari, yamushinjije kutamwitaho we n’abana bafitanye kuva
ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, ahubwo akita ku bandi dore ko uyu mugabo avuga ko
atigeze anashaka.
Uyu mugabo we mu magambo ye avuga ko umugore
atakamusebeje nyamara ari nta n’ibimenyetso afite bimushinja, akomeza abihakana
avuga ko atigeze afatwa n’umugore bashakanye. Uyu mugore wa Vugo, iteka akunda
kwahukana kubera kubura amafaranga y’ibyo kurya.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri uyu muryango bagiriye
abagore muri rusange inama yo kujya bashaka babanje gushishoza, kugira ngo hatazabaho kwicuza. Uwitwa Penny Mkalipe ati: “Uyu mugabo Vugo kuki afunga
umutwe yagiye yemera amakosa”.
Isoko: Mzansi Magic Channel
TANGA IGITECYEREZO