RFL
Kigali

Bad Bunny yibasiye uwahoze ari umukunzi wa Kendall Jenner bari gukundana ubu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/03/2023 13:40
0


Abinyujije mu ndirimbo ye nshya, Bad Bunny yibasiye Devin Booker wahoze akundana na Kendall Jenner bari gukundana ubu.



Mu isi y'imyidagaduro hakomeje kuvugwa cyane ku ndirimbo nshya ya Benito Antonio Martínez, wamamaye ku izina rya Bad Bunny. Ni indirimbo ye nshya yasohoye yise 'Coco Chanel' afatanije na Eladio Carrion, aho yaririmbyemo yibasira umukinnyi wa Basket witwa Devin Booker wahoze akundana n'umunyamideli Kendall Jenner ukomoka mu muryango w'ibyamamare waba Kardashians-Jenners.

Bad Bunny umaze igihe gito atangaje ko ari mu rukundo na Kendall Jenner, yaririmbye mu ndirimbo ye 'Coco Chanel' yibasira uwo yasimbuye Devin Booker amwishongoraho amwereka ko ariwe ukwiranye n'uyu munyamideli w'uburanga. Mu gitero cya mbere yagize ati: ''Ntabwo ndi mubi nk'uko babivuga, kuko ntaba yarankunze. Arabizi ko izuba rirasa neza muri Puerto Rico, kurusha muri Phoenix''.

Aya magambo yaririmbye yasaga nk'uwishongora kuri Devin Booker uba mu mujyi wa Phoenix, akavuga ko izuba ryaka neza kurusha mu gihugu cya Puerto Rico avukamo. Bad Bunny kandi yakomeje agira ati: ''Ntiwambwira ko uri umugabo nyawe ureka umukobwa nk'uyu akagenda umubabarije umutima. Numva nabikugayira, ariko nkanabigushimira ko wampaye umwanya nanjye''.

Ibi byatumye benshi bahita bacyeka ko Kendall Jenner yatandukanye na Devin Booker amaze kumubabaza, mu gihe byari byatangajwe ko batandukanye kuko bombi batari bakibasha kubona umwanya wo kubonana kuko umwe aba kure y'undi nk'uko PageSix yabitangaje.

PageSix yakomeje ivuga ko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, bibasiye Kendall Jenner bamunenga ko yakoze amakosa akareka umukunzi we mushya Bad Bunny asuzugura Devin Booker batandukanye bamaranye imyaka 3.

Mu ndirimbo ye nshya, Bad Bunny yibasiye Devin Booker wahoze akundana na Kendall Jenner

Mbere y'uko Kendall Jenner akundana na Bad Bunny yari amaze gutandukana na Devin Booker bari bamaranye imyaka 3

Nta gihe kinini gishize hamenyekanye iby'urukundo rwa Bad Bunny na Kendall Jenner






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND