RFL
Kigali

Eddy Kenzo agiye gukora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/03/2023 16:09
0


Umuhanzi Eddy Kenzo agiye gutangira gukora ibitaramo bizenguruka imwe mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ni ibitaramo yise 'Medaraka Festival Tour'.



Edrisah Kenzo Musuuza uzwi cyane ku izina rya 'Eddy Kenzo', ni umuhanzi w'icyamamre muri Africa no hanze yaho ukomoka muri Uganda. 

Yatangiye gukundwa mu 2011 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Stamina'. Byafashe indi ntera mu 2014 ubwo yasohoraga iyitwa 'Sitya Loss' yamuzamuye ku rwego mpuzamahanga igatuma yegukana igihembo cya BET Award mu 2015.

Eddy Kenzo ukomeje kwagura ibikorwa by'umuziki we, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azabikorera mu mijyi ikomeye afitemo abafana. Ibi ni ibitaramo yise ''Medaraka Festival Tour' aho azabitangira ku itariki 16 Mata 2023.

Ibi bitaramo bidasanzwe Eddy Kenzo azabikorera mu mijyi 4 irimo New York, Atlanta, Dallas hamwe na Seattle. Yasezeranije abafana be batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko azanabasogongeza kuri album yenda gusohora yise 'Positivity'.

Eddy Kenzo ufite inzu ifasha abahanzi ya Big Talent, agiye gukora ibi bitaramo nyuma yaho arangije ibyazengurukaga Uganda aho yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki. Uyu akaba ariwe muhanzi wo muri iki gihugu waciye agahigo ko guhatana mu bihembo bikomeye mu muziki bya Grammy Awards.

Eddy Kenzo agiye gukora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ni ibitaramo yise 'Madaraka Festival Tour' azakorera mu mijyi itandukanye irimo New York

Eddy Kenzo niwe muhanzi wa mbere muri Uganda wahatanye mu bihembo bya Grammy Awards 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND