RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Dj June ucurangira Ariel Wayz nyuma yo gusoza Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/03/2023 19:35
0


Rugumaho Mutsinzi Basile umaze kumenyekana nka Dj June akaba umu Dj wa mbere wa Ariel Wayz, ari mu byishimo nyuma yo gusoza Kaminuza.



Dj June avuka mu muryango w’abana batandatu; abakobwa 4 n’abahungu 2, ndetse akaba agifite ababyeyi bombi. 

Biragoye kubona umuvanzi w’imiziki warangije kaminuza ndetse n’abazirangije haba harimo kwitanga bikomeye kuko nibo bantu bashobora kurara bacuranga ndetse bakabyuka bacuranga.

Kuri DJ June ho si ko bimeze kuko we yize kugeza ku cyiciro cya mbere cya kaminuza, aho yize muri AUCA - ishuri ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.

Aganira na InyaRwanda.com, yavuze ko yarangirije muri IT ”Network and Communication Systems” mu mwaka wa 2022. Yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuba asoje kaminuza, akaba agiye kubona umwanya uhagije.


Dj June ni umwe mu ba-Dj bahagaze neza

DJ June yatangiye gucuranga muri 2019, akaba yarigishijwe n'umwe mu ba DJ bagezweho mu gihugu ari we “ DJ Julzz” ubarizwa mu itsinda rya “THE BOODUP.DJ’S”. 

Dj June ni we mu Dj wa mbere wa Ariel Wayz ndetse akunda kugaragara mu bitaramo mbere y’uko Ariel Wayz yurira urubyiniro kuko ni we umutegurira ndetse akamucurangira indirimbo aririmba.


Ariel Wayz, Eloi, Nkotanyi na Dj June bafasha Ariel Wayz

Dj June yagiye acuranga ahantu hatandukanye harimo nka Cocobean, Chillax n’ahandi henshi, ndetse no hanze y'igihugu nko mu Burundi ahitwa Malibu Club n’ahandi.


Dj June yasoje Kaminuza 


Abo Dj June yacurangiye bamaze guhamya ubuhanga bwe


Dj June ni umwe mu ba Dj bacuranga neza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND