RFL
Kigali

Sister Yvonne wamenyekanye nka Miliyonere yaririmbye "Urugo rwiza"-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/03/2023 15:35
0


Sister Yvonne benshi bamenye nka Miliyoneri yashyize hanze indirimbo yise “Urugo rwiza” ivuga ikanagaruka ku rugo rugereranwa n’ijuru rito, ndetse n’imigisha iboneka mu rugo rwa Gikirisitu.



Umuririmbyi uzwi mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Sister Yvonne, yashyize hanze indirimbo yise “Urugo rwiza” ishimangira ko urugo rwashyizweho n’Imana ndetse ko urugo rwiza ari cyo kintu cyiza mu bintu byose bibaho.

“Urugo rwiza” ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe imiryango ndetse n'abateganya kurushinga, ibibutsa ibyiza biranga urugo rwiza, imigisha ituruka impande n’impande iza isanga urugo rwiza.

Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzikazi yagize ati “Imana ubwayo imaze kurema ibintu, nuko irema umuntu, ibonye yuko ataba wenyine, imuremera umufasha umukwiriye”.

Sister Yvonne ubarizwa mu Itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri iyi ndirimbo akomeza avuga ko Imana ikunda imiryango, kandi ko urugo rwiza rukwiriye kurangwa no kubahana kw'abashakanye.

Umuramyi Sister Yvonne yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo “Miriyonaire”, “Igihe nataye”, “A zero”, “Ibyanjye ubizi cyane”, “Isengesho ry’urukundo” nizindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Ruyenzi, avuga ko impano yo kuririmba yaje kera ari umwana, aho yatangiye aririmba indirimbo z’urukundo, ariko akaza kuzireka agahanga izihimbaza Imana.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Sister Yvonne yagarutse ku bikorwa bye ateganya gukora muri iyi minsi bijyanye n’umuziki we, ndetse no ku butumwa yifuje kugeza ku bakunzi be bamushyigikira umunsi ku munsi.

Yavuze ko hari indirimbo arimo atunganya zifite n’amashusho ari hafi kugaragariza abakunzi be harimo iyitwa, “Irakuzi” n’izindi arimo atunganya mu buryo bw’imyandikire.

Ku bijyanye n’ubutumwa yageneye abakunzi be yagize ati “Icyo mbifuriza ni ukugira Imana nyambere kuko yita ku bayigira nyambere”.

Yvonne uririmbira Imana mu ijwi ritangaje, yavuze ko nubwo akora umurimo w’Imana ahura n'imbogamizi zirimo gutinda kubona ibihangano bye bitewe nuko ababitegura babitindana kandi barishyuwe.

Gusa akomeza yumvikanisha ko ntacyahagarika umurimo w’Imana gukorwa kuko yiyemeje guhangana n’imbogamizi ariko akabwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bye.

Uwamamaye nka Miliyonaire Yvonne, ashimira buri wese ugira uruhare mu kwamamaza ibihangano bye, ndetse no kubigeza ku bari kure kugira bafashwe n’ubutumwa burimo.


 Sister Yvonne ashimira buri wese ugira uruhare mu kumufasha 


Yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Miliyonaire n'izindi


Sister Yvonne amaze gukora album ebyiri ndetse akomeje gukora n'izindi ndirimbo nyinshi

REBA INDIRIMBO NSHYA YA SISTER YVONNE YITWA URUGO RWIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND