Sister Yvonne benshi bamenye nka Miliyoneri yashyize hanze indirimbo yise “Urugo rwiza” ivuga ikanagaruka ku rugo rugereranwa n’ijuru rito, ndetse n’imigisha iboneka mu rugo rwa Gikirisitu.
Umuririmbyi uzwi mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, Sister Yvonne, yashyize hanze indirimbo yise “Urugo rwiza” ishimangira ko urugo rwashyizweho n’Imana ndetse ko urugo rwiza ari cyo kintu cyiza mu bintu
byose bibaho.
“Urugo rwiza” ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa
bugenewe imiryango ndetse n'abateganya kurushinga, ibibutsa ibyiza biranga urugo
rwiza, imigisha ituruka impande n’impande iza isanga urugo rwiza.
Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzikazi yagize ati “Imana ubwayo
imaze kurema ibintu, nuko irema umuntu, ibonye yuko ataba wenyine, imuremera
umufasha umukwiriye”.
Sister Yvonne ubarizwa mu Itorero ry’abadivantiste b’umunsi
wa karindwi muri iyi ndirimbo akomeza avuga ko Imana ikunda imiryango, kandi ko
urugo rwiza rukwiriye kurangwa no kubahana kw'abashakanye.
Umuramyi Sister Yvonne yamenyekanye mu ndirimbo
nyinshi zitandukanye zirimo “Miriyonaire”, “Igihe nataye”, “A zero”, “Ibyanjye
ubizi cyane”, “Isengesho ry’urukundo” nizindi nyinshi.
Uyu muhanzikazi ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Ruyenzi, avuga ko impano yo kuririmba yaje kera ari umwana, aho yatangiye
aririmba indirimbo z’urukundo, ariko akaza kuzireka agahanga izihimbaza Imana.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Sister Yvonne yagarutse ku bikorwa
bye ateganya gukora muri iyi minsi bijyanye n’umuziki we, ndetse no ku butumwa
yifuje kugeza ku bakunzi be bamushyigikira umunsi ku munsi.
Yavuze ko hari indirimbo arimo atunganya zifite n’amashusho
ari hafi kugaragariza abakunzi be harimo iyitwa, “Irakuzi” n’izindi
arimo atunganya mu buryo bw’imyandikire.
Ku bijyanye n’ubutumwa yageneye abakunzi be yagize
ati “Icyo mbifuriza ni ukugira Imana nyambere kuko yita ku bayigira nyambere”.
Yvonne uririmbira Imana mu ijwi
ritangaje, yavuze ko nubwo akora umurimo w’Imana ahura n'imbogamizi zirimo
gutinda kubona ibihangano bye bitewe nuko ababitegura babitindana kandi
barishyuwe.
Gusa akomeza yumvikanisha ko ntacyahagarika umurimo
w’Imana gukorwa kuko yiyemeje guhangana n’imbogamizi ariko akabwiriza ubutumwa
bwiza binyuze mu bihangano bye.
Uwamamaye nka Miliyonaire Yvonne, ashimira buri wese
ugira uruhare mu kwamamaza ibihangano bye, ndetse no kubigeza ku bari kure
kugira bafashwe n’ubutumwa burimo.
Sister Yvonne ashimira buri wese ugira uruhare mu kumufasha
Yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Miliyonaire n'izindi
Sister Yvonne amaze gukora album ebyiri ndetse akomeje gukora n'izindi ndirimbo nyinshi
REBA INDIRIMBO NSHYA YA SISTER YVONNE YITWA URUGO RWIZA
TANGA IGITECYEREZO