RFL
Kigali

Abana ba Kim Kardashian bavuganye na Neymar kuri telefone barebana bagira icyo bamwifuriza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/03/2023 15:24
0


Abana b'umunyamideli Kim Kardashian bavuganye n'umukinnyi wa Paris Saint-Germain,Neymar uri mu mvune kuri telefone barebana ndetse bagira n'icyo amwifuriza.



Ni nyuma yo kureba umukino Paris Saint-Germain yakiriyemo Rennes kuri Paric Des Princes mu mikino ya shampiyona y'u Bufaransa Ligue 1,uyu mukino warangiye Paris Saint-Germain itsinzwe ibitego 2-0. 

Uyu munyamideli ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'America ntabwo ari ubwambere arebanye n'abana be umupira w'amaguru kuko no mu cyumweru gishize yaratunguranye areba umukino wa Arsenal yari yakiriyemo Sporting CP mu mikino ya 1/8 cya Europa League ariko byarangiye iyi kipe itabonye itike ikomeza muri 1/4 kuko yasezerewe kuri penariti. 

Kim Kardashian nubwo arikureba iyi mikino ariko ari gushinjwa n'abafana gutera umwaku kuko aya makipe yose ari kujya gufana ari guhita atsindwa .


Abana ba Kim Kardashian bavugana na Neymar barebana

Ku mukino wa Arsenal umwana yabyaranye na Kanye West yari yambaye umupira wa Arsenal none nejo abana be bari bambaye imipira ya Paris Saint-Germain,nkuko byagenze neza nyuma y'umukino wa Arsenal Kim Kardashian n'abana be bavugana na Bukayo Saka none nejo we n'abana be nyuma y'umukino wa Paris Saint-Germain bavuganye na Neymar wavunitse kuri telefone barebana.

Ku ifoto Kim Kardashian yashyize kuri Instagram ye, we n'abana be bari kuvugana na Neymar barebana kuri telephone bari muri sitade ya Paris Saint-Germain maze munsi y'iyi foto yandikaho ati"Abahungu bahiriwe muri iy'Isi ,igihe cyo kuvugana na Neymar tumwifuriza gukira vuba". 

Uyu munyamideli kandi yashyize amashusho hanze y'abana be barikumwe na Kylian Mbappé maze yandikayo ati"nta kindi gihe cyaryoha kurusha iki"


Kylian Mbappé ari kumwe na Saint Kim Kardashian yabyaranye na Kanye West








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND