Sitade ya Kigali Pele Stadium imaze iminsi idakoreshwa n'amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda kubera imirimo yo kuyivugurura ngo izakira inama ya 73 FIFA.
Iki
kibuga giherutse guhindurirwa izina kuko mbere kitwaga Kigali stadium none kuri
ubu ikaba yarahawe Kigali Pele Stadium. Iyi sitade, ni cyo kibuga cyakira
imikino myinshi ya shampiyona magingo aya kuko ikoresha n'amakipe arenga atanu
kandi akina icyiciro cya mbere.
Nyuma yaho iyi sitade ivugururiwe ndetse igahindurirwa izina, yahise iberaho umukino wa gicuti wahuje u Rwanda n'abayobozi ba FIFA bari bitabiriye Inama ya 73 FIFA.
Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda nyuma yo kubona iyi sitade mu isura
nshya, batangiye kwibaza niba ubwo shampiyona izaba isubukuwe, iyi sitade
ishobora gukoreshwa, gusa bagategereza icyemezo cya FERWAFA.
FERWAFA
yagize iti: ”Ntituramenya niba Pelé Kigali Stadium amakipe yemerewe
kongera kuhakinira turi kubikurikirana kuko hari imirimo mito yaritasozwa neza.
Bityo rero ikomeje kutaboneka Day 25 yakinirwa ku bibuga tumaze iminsi
dukiniraho. (Affaire A suivre, tuzabamenyesha vuba ikemezo cya nyuma.”
Kigali Pele Stadium iherutse guhindurirwa izina no gutahwa bundi bushya, mu muhango wari uyobowe na Perezida Kagame ari kumwe na Perezoda wa FIFA Gianni Infantino
Amakipe
yakirira imikino yayo kuri iyi sitade yashatse ibindi bibuga mu ntara, harimo
Rayon Sports, Police FC zakirira imikino yazo i Muhanga, ikipe ya APR FC As
Kigali Gasogi United na Gorilla FC zikakirira imikino yazo i Bugesera.
FERWAFA
yavuze ko kandi, “shampioyona ku munsi wayo wa 25 uzakomeza le 31/03-02/04/2023
nk'uko biri ku ngengabihe (Bitandukanye n'ibyo bamwe bagiye batangaza). Umunsi
wa 24 niwo wasubitswe wagombaga gukinwa 17-18/03/2023 ushyirwa 21-23/04/2023.”
Kigali Pele Stadium niyo sitade yakira imikino myinshi y'umupira w'amaguru kuri ubu
TANGA IGITECYEREZO