Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria wigeze kwaka abakiristo amafaranga yo kubajyana mu ijuru, yatwitse umukirisito arimo kumubatiza.
Uwo mupasiteri usanzwe ari umushumba mu Iterero ryitwa Golden gift of God, yatwitse umuyoboke w'iryo torero ubwo yamubatirizaga mu mashyuza ku Cyumweru Tariki ya 19 Werurwe 2022.
Uwo mukiristo yamaze gutwikwa n'amazi y'amashyuza umubiri uromoka, bamujyana kwa muganga ubuzima bwe butameze neza ku buryo iyo batamujyana mu bitaro yashoboraga no gupfa.
Pasiteri Ogabi Ramsey, ntabwo ari ubwa mbere akoze ibintu bigatungura benshi. Mu 2020 yakoraga ibyo yise gukura abakobwa mu busugi. Mu mwaka wa 2022 yatse amafaranga abakiristo yo kujya mu ijuru, ariko bararitegereza amaso ahera mu kirere.
Inkomoko: Christianitytoday.com
TANGA IGITECYEREZO