Umuhanzi Burna Boy yikomwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho yasabye abanyafurika batuye mu bihugu by'Iburayi n'Amerika ko bagaruka ku ivuko muri Africa bakayiteza imbere.
Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy akoresha mu muziki, umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa umaze no guteza imbere injyana ya Afro Beat, aherutse gutanga ikiganiro ubwo yari amaze kuririmba mu mukino wa NBA All-Star Halftime Show wabereye muri Utah. Muri iki kiganiro yasabye abanyafurika bose batuye hanze yayo ko bagaruka kwivuko, bagafatanya n'abahari guteza imbere umugabane wa Africa.
Mu magambo ye Burna Boy yagize ati: ''Impamvu ubona mu bihugu bya Aziya badafite ibibazo nk'ibyacu, ni uko abantu baho bagiye gushaka ubuzima hanze bageraho bagasubirayo bafite ubundi bumenyi bakubaka ibihugu byabo. Abirabura bakwiye nabo kugaruka muri Africa bakaba ariho bakorera. Abirabura batuye muri Amerika baza mur Africa bakiga amateka yabo, byaba ngombwa bakanahatura bakahateza imbere aho guteza imbere ahandi basize iwabo''.
Daily Africa yatangaje ko aya magambo ya Burna Boy atakiriwe neza n'abanyafurika baba hanze y'uyu mugabane, aho benshi muribo bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko ibyo avuga atari ukuri.
Bamwe basabye uyu muhanzi kwerekana ibikorwa yakoze ateza imbere Africa, uretse umuziki. Mu gihe abandi bamubwiye ko nawe iyaba yakundaga imico y’iwabo atari kwigana iyo hanze cyane cyane nk'imyambarire ye, ndetse n'uburyo imisatsi ye isutse (dreadlocks) ko abyigira ku birabura batuye muri Amerika.
Amagambo atari meza yabwiwe na benshi yatumye Burna Boy yongeye kugira icyo avuga, agira ati: “Birababaje kubona mu 2023 hakiri abirabura bifuza ko tuguma dutandukanye duciwemo ibice. Ntabwo navuze ko muri abanyafurika gusa mutari abanyamerika, sinavuze ko Africa imeze nk'ijuru. Mukwiriye ubutaka mushaka muri Amerika ndabishyigikiye ijana ku ijana''.
Mu butumwa burebure Burna Boy yanyujije kuri Instagram ye yakomeje agira ati: ''Ibyo nagerageje gukora ni ugutuma mwumva ko mufite na Africa ibakunda, kandi nizera ko dufatanije nk'abavandimwe aribwo buryo bwonyine bwaduteza imbere nk'abirabura batuye hirya no hino ku Isi. Urasubiza inyuma umugambi wacu wo gutera imbere, niba icyifuzo cyawe ari ukutugumisha dutandukanyije''.
Ibi byose bikomeje guteza impaka hagati y’abashyigikiye igitekerezo cya Burna Boy n'abandi bavuga ko ibyo yavuze nta kuri kurimo, kandi ko ntawukwiriye guta ubuzima yubatse hanze ngo asubire muri Africa. Burna Boy si ubwa mbere yakomoza kuri iyi ngingo, kuko no mu 2021 yigeze kuyikomozaho nabwo ntiyakirwa neza.
Burna Boy yibasiwe na benshi nyuma yo gusaba abanyafurika batuye hanze yayo ko bayigarukamo
Burna Boy yizerak o abanyafurika bose batuye mu bihugu bitandukanye bashyize hamwe aribwo Africa yatera imbere
Ibyo Burna Boy yasubije abamwibasiye nyuma yo kuvuga ko abanyafurika bakwiriye gusubira ku ivuko
TANGA IGITECYEREZO