Kigali

Ikipe y'itangazamakuru yakoresheje igihaha itsinda Staff ya Rayon Sports - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/03/2023 9:42
0


Ikipe y'itangazamakuru ya AJSPOR FC yatsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0, Uwayezu Jean Fidele Perezida wa Rayon Sports akina iminota 20.



Kuri iki Cyumweru ku kibuga cyo mu Nzove, habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Staff ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe y'itangazamakuru rya sipiro ya AJSPOR FC. Uyu mukino wari ugamije gutsura umubano ku mpande zombi, warangiye AJSPOR FC itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri. 

Butoyi na Fidele nibo bari ba kapiteni ku mpande zombi 

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana batari bake, watangiye ku isaha ya saa 16:00 aho waranzwe n'abakinnyi basanzwe bazwi mu buzima busanzwe nka Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports wari Kapiteni wa Staff ya Rayon Sports kuri uyu munsi, na Butoyi Jean wari Kapiteni w'ikipe y'itangazamakuru usanzwe ari na Perezida wayo.

Uko umukino wagenze

Umukino watangijwe n'ikipe ya staff ya Rayon Sports, nk'ikipe yari mu rugo ndetse ishyigikiwe. Ku munota wa 5 ikipe y'abanyamakuru yahushije igitego ku mupira watewe na Akira, ariko unyura hejuru y'izamu gato. Ku munota wa 7 ikipe y'abanyamakuru yongeye ibona amahirwe y'igitego ku mupira wazamukanwe na Rusine ariko umupira umubana muremure, umunyezamo wa Rayon Sports arawumutanga.

Abakinnyi 11 AJSPOR FC yabanje mu kibuga

22. Moussa (GK)

4. Hitimana J Claude

5. Kagame Patrick

3. Byiringiro Isaac 

12. Ndacyayisaba Hubert 

15. Benjamin Akila

9. Sammy Manishimwe 

17. Seminega Franck

16. Rusine Didier 

6. Ushindi David 

8. Butoyi Jean (CP)

Staff ya Rayon Sports yakomeje kuganzwa n'ikipe y'abanyamakuru ndetse yageze imbere y'izamu inshuro zigera 4 mu minota 20 ya mbere, mu gihe Rayon Sports yari imaze kugera imbere y'izamu inshuro imwe. Ku munota wa 20, ikipe y'abanyamakuru yabonye uburyo bw'igitego cyatsinzwe na Claude Hitimana, ariko umusifuzi avuga ko umupira yawukozeho yaraririye. Ku munota wa 25, Staff ya Rayon Sports yakoze impinduka Kapiteni w'ikipe Uwayezu Jean Fidele ava mu kibuga asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel.

Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akaba yari kapiteni kuri uyu munsi, yakinnye iminota 25 y'igice cya mbere atanga umwanya

Abakinnyi 11 Staff ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Nzeyimana Ramadan 

Uwayezu Jean fidele 

Niyonkuru Vladmir 

Rwaka Claude 

Nshimiyimana j Claude 

Nkubana Admen

Kayisire Jacques

Nonde Mohamed

Namenye Patrick 

Ngoga Roger 

Mujyanama Fidele


Ikipe y'abanyamakuru ya AJSPOR FC nayo yakoze impinduka, Butoyi Jean asohoka mu kibuga hinjira Joshua. Ku munota wa 37 Kayisire Jacques wari wagoye ikipe y'abanyamakuru yarekuye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati, umupira uca ku ruhande rw'izamu gato. Umukino kuva ku munota wa 30, amakipe yatangiye gukinana ishyaka riri hejuru, ndetse hatangira kuzamo no kuvunana kugeretseho n'amakarita.

Butoyi wari kapiteni wa AJSPOR FC yakinnye iminota 25 atanga umwanya

Ku munota wa 40 Ikipe y'abanyamakuru yaje gukora impinduka, Mucyo Antha yinjira mu kibuga asimbura Ushindi David. Izindi mpinduka Rayon Sports yakoze, nimero 7 Ngoga Roger yasimbuwe na Nizeyimana Shaffy, naho Nkubana Adrien asimburwa na Mugisha Jean de Dieu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego ubusa ku busa, gusa imbaraga zari nyinshi uko umukino wiyongeraga.

Niyonkuru Vladmir usanzwe ari umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports, yagize igice cya mbere kiza aho yakinaga inyuma ku ruhande rw'ibumoso, akaba umukino watangiye afashe Kapiteni wa AJSPOR FC Butoyi Jean ndetse aza kuvamo asimburwa na Joshua nawe usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa AJSPOR FC ariko bose yabafashe neza cyane. 

Niyonkuru Vladmir wari wagoye abanyamakuru cyane, yagize igice cya mbere kiza

Vladmir arimo akuraho umupira aciye ku butaka, ndetse akaba yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kibuga n'ubwo abantu bari bamumenyereye mu izamu 

Igice cya kabiri ikipe y'abanyamakuru yatangiye yataka izamu rya Staff ya Rayon Sports, nk’uko yari yabitangiye mu gice cya mbere. Ku munota wa 50, Hitimana nanone yahushije igitego ku mupira wari uturutse muri Koroneri, ateretseho umutwe umupira ujya hanze gato. 

Ku munota wa 56 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka, Kayisire Jacques yaje kuva mu kibuga byatumye staff ya Rayon Sports ihita igira ikibazo mu kibuga hagati. Ku munota wa 66 ikipe y'abanyamakuru ya AJSPOR FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Josya wagiye mu kibuga asimbuye, umunyezamu wa Rayon Sports ayoberwa aho umupira unyuze.

Kayisire usanzwe ari perezida wungirije wa Rayon Sports yakinaga mu kibuga hagati, ndetse akaba yari yagoye abakinnyi ba AJSPOR FC. Gusa yaje kunanirwa bamusimbuje, bituma ikipe isubira inyuma

Ku munota wa 72, ikipe y'itangazamakuru yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rusine Didier wari wagoye ba myugariro ba Staff ya Rayon Sports. Kuva Mucyo Antha yagera mu kibuga ndetse na Sadi Habimana, ikipe y'abanyamakuru yatangiye kurusha hagati ikipe ya Rayon Sports yari yakuyemo Kayisire ndetse byanavuyemo itsindwa rya Staff ya Rayon Sports.

Imbaraga zabanye nke ikipe ya Staff ya Rayon Sports, ndetse abakinnyi kugera imbere y'izamu rya AJSPOR FC bibabana inkuru. Staff ya Rayon Sports nayo yakoze impinduka Muhayimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yinjira mu kibuga, ndetse na Nkurunziza Jean Paul nawe ahabwa umwanya.

Antha nyuma yo kwinjira mu kibuga, yahinduye umukino ndetse AJSPOR FC itangira gukina yihuta 

Ku ruhande rwa AJSPOR FC, Jado Max yinjiye mu kibuga ari kumwe na Kigeli Patrick. Ikipe y'abanyamakuru yakomeje gusatira cyane staff ya Rayon Sports ndetse ihusha ibitego bitandukanye, iminota 90 y'umukino irangira ikipe y'itangazamakuru itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya kabiri.

Jado Max arimo kwishyushya yitegura gusimbura. Max asanzwe akina nka nimero 9 ushaka ibitego, arimo amaze iminsi atareba mu izamu 

Abafana bari bagerageje kuza bigendanye n'ingano ya sitade 

Kamoso ukina gatatu ya AJSPOR FC arimo agenzura umupira 

Jado Max yinjiye mu kibuga ku mbaraga nyinshi cyane aje gufasha ikipe y'abanyamakuru kutishyurwa ibitego, aho yanyuzagamo akanatindana umupira 

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports, yabanje ku ntebe y'abasimbura 

Mucyo Antha ubanza ibumoso, Sadi Habimana, na Jado Max babanje ku ntebe 

Ngoga Roger ku mbaraga z'umubiri yatunguye benshi mu kibuga

Desire Hatungimana umutoza w'ikipe y'abanyamakuru, arimo asoma umukino 

Sembagare wakiniye Rayon Sports niwe wari umutoza mukuru wa Staff ya Rayon Sports

Rusine Didier watsinze igitego cya kabiri cya AJSPOR FC, arimo abwira umusifuzi ko atarimo kubabanira 

Bigirimana Guss usanzwe ari umutoza wungirije wa AJSPOR FC akazi kamwakanye yitabaza amazi 

Ingeri zose z'abafana zari zabukereye zaje kwihera ijisho uko umukino uhagaze 

Keza Cedrick usanzwe usanzwe akorera Radio 10, niwe watowe nk'umufana mukuru wa AJSPOR FC, gusa yafanaga anogeza uyu mupira live 

Keza Cedrick yafanaga agasomeza n'akazi ko kogeza umupira w'abanyamakuru na staff ya Rayon Sports 

Perezida Fidele asohotse mu kibuga yagiye kwiyicarira ku ntebe y'abasimbura 

Abanyamakuru batakinnye bari babucyereye bari gufana cyane 

Intero yari imwe mu bafana n'ikipe y'itangazamakuru 


Nkusi Denis usanzwe ari Team Manager wa AJSPOR FC, ni umwe mu bamaze igihe mu mwuga w'itangazamakuru

Mihigo Saddam ushinzwe itangazamakuru muri AJSPOR FC yahoze ari umukinnyi wayo, ariko aza kugira ikibazo cy'imvune yatumye amara umwaka hanze y'ikibuga 

Namenye Patrick usanzwe ari SG wa Rayon Sports, abafana bari ku kibuga bavugaga ko umupira we udakaze cyane 

Burya ngo intambara ni nk'indi, umukino waje kuzamo imvururu ariko umusifuzi ahita azihosha 

Nkurunziza Jean Paul wagiye gukina bitavugwaho rumwe aha yarimo yishyushya yitegura kujya mu kibuga 

Rwaka Claude yagaragaje urwego rwo hejuru rwo kurinda izamu 

Rwaka usanzwe ari umutoza wungirije muri Rayon Sports, hano yari afashe umwanzuro wo gutereka hasi Ndacyayisaba Hubert ariko abanje umupira 

Rwaka washoje umukino ari kapiteni wa staff ya Rayon Sports, aha yari amaze kugeza ku butaka Ndacyayisenga 

Kigeli Patrick ukorera B+ TV, arimo atanga ibitekezo by'uko abona umukino uri kugenda

Djamila yinjiye mu kibuga asimbuye, agaragaza ubuhanga bukomeye cyane ku mupira w'amaguru akaba n'umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino 

Abafana baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, bari bitabiriye uyu mukino 

Moussa Camara ari mu bakinnyi ba Rayon Sports barebye uyu mukino 

Moussa umunyezamu wa AJSPOR FC, yagoye ba rutahizamu ba staff Rayon Sports 


Uwimana Jeanine wari Team Manager wa staff ya Rayon Sports, asanzwe ari SG wa Rayon Sports y'abagore 

Kagabo Canisius usanzwe ukorera Isimbi.com, arimo kwigana uko abasifuzi bandika nimero z'abakinnyi bagiye kujya mu kibuga n'abagiye kuvamo 


Umukino warangiye AJSPOR FC ibonye amanota 3 ya mbere nyuma y'imikino 3 idatsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND