RFL
Kigali

Ubuzima bwa Ramyboy uri mu bagezwego mu rwenya rwa Nyaxo

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:19/03/2023 14:18
0


Shema Junior Ronald uzwi muri filime cyane iza Nyaxo nka Ramyboy, ni umwe mu banyarwenya bari kuzamuka neza.



Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu gisata cya sinema mu 2019.

Ati "Ninjiye mu ruhando rwa filime nyarwanda, mu gisata cya filime z'urwenya mu 2019."

Akomeza avuga ko mu gihe amaze mu ruganda rwa filime, amaze kugira ubunararibonye mu byerekeye kumenya kwandika ingingo bari bukineho, no kuyirambura ikavamo inkuru iryoshye ihuye n’ibyo abakiriya bashaka. 

Ikindi avuga ni uko yatinyutse gukina imbere ya camera. Icya gatatu, ni uko ubungubu ashobora gukina ku myanya  itandukanye, bitandukanye na mbere.

Akomeza avuga ko mu ruhando mpuzamahanga arebera urugero kuri King Bach.

Ati "Mu ruhando mpuzamahanga umukinnyi mfatiraho urugero yitwa King Bach, akaba ari umunyamerika ukina filime z'urwenya."

Uyu musore avuga ko iyamugoye ari filime yakinnye bwa mbere atangira.

Iyo filime yavugaga ku bavumbyi baje mu kiriyo. Yemeza ko impamvu yamugoye ari uko bwari ubwa mbere ahagarara imbere ya camera, akemeza ko yari afite ubwoba bwinshi kandi nta n'ubunararibonye yari afite mu gukina filime.

Mu myaka itanu Ramyboy ashaka kuba ari umwe mu bakinnnyi mpuzamahanga.

Ati "Mu myaka itanu iri imbere, nifuza kwibona ndi ku ruhando mpuzamahanga mpagarariye uruganda rwa filime nyarwanda mu bihembo bikomeye."

Arakomeza ati "Ikindi ndashaka kuzaba umwanditsi n'umuyobozi wa filime zanjye bwite, ku buryo filime nyarwanda zizaba zikunzwe ku ruhando rwa Afurika."

Ramyboy yize kuri Excella School ishuri riherereye Kimironko, yize ibijyanye n'amateka, ubukungu, n'ubuvanganzo [HEL(History, Economics, and Literature)].

Uyu musore avuka mu muryango w'abana babiri.

Ramyboy ni umwe mu banyarwenya bakinana na Nyaxo Ramyboy ashaka mu myaka itanu kuba ari mu banyarwenya bakomeye ku rwego mpuzamahanga b' Abanyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND