RFL
Kigali

Bamusezeyeho! Miss Naomie n’abavandimwe be batunguye Uwineza Kelly ubura iminsi itanu ngo ashyingirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/03/2023 9:20
0


Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies wenda gukora ubukwe, akaba na Nyirasenge wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yatunguwe n’abarimo Kathia Kamali, Lol Pamla n’abandi bagize iri tsinda bamusezeraho.



Byari ibirori bibereye ijisho ku bari bahari ndetse bari bahujwe n’umutima wo kwishimana na Uwineza ubura iminsi itageze no kuri itanu gusa, ngo akore ubukwe n’umukunzi we David.

Mu mashusho Kelly yagaragaye ari kwishimira umutsima (Cake) yahawe n’abavandimwe be, maze anyurwa cyane n’ukuntu bamwitaho ndetse anaryoherwa n’ibirori bya nyuma biberekeza ku bukwe bwe.

Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.

Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti ya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 bibera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

Pamela yasezeranye n’umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y’amategeko, mu muhango wari wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022.

Itsinda rya Mäckenzies ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’abakobwa batanu b’ubwiza, bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora, bituma benshi bahora batera akajisho kuri instagram ngo barebe ko nta gashya bafite.

Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies.

Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, abavandimwe be Brenda Kathia Kamali na Nyirasenge wabo Kelly Madla.


Kathia Kamali asezeraho bwa nyuma Kelly witegura kurushinga


Byari ibyishimo kuri Kelly wahawe indabo


Inshuti za hafi za Mackenzies zari zihari 


Kathia yanyuzwe na Kelly Uwineza 

Banamutunguje Cake anyurwa nayo ashimira bose byimazeyo




Itsinda rya Macenzies ni uko ryaserutse. iyi foto yafashwe na Papa wa Miss Naomie mbere y'uko bagenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND