Abaturiye cyangwa se abagana ‘Car free zone’ ya Gisimenti n'abandi bagiye kongera gususuruka binyuze mu iserukiramuco ry’isoko ‘Kigali Open Market’ rizajya riba mu gihe cy’iminsi itatu ku Cyumweru cya nyuma cya buri kwezi, mu rwego rwo gufasha abantu kwidagadura no kumurika ibyo bakora.
Ni ubwa mbere iri
serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, aho rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi
mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no gufasha abahanzi kongera
kwegerana n’abafana n’abakunzi babo muri rusange.
Rizajya rirangwa n’ibikorwa
binyuranye kandi ababyitabiriye ntibicwe n’icyaka. Hazaba hari icyo kurya no
kunywa (Food&Drinks); ibikorwa by'imyidagaduro (Entertainment), imyambaro
yahangiwe mu Rwanda (Made in Rwanda);
Imurikabikorwa ry'ibintu
binyuranye (Exhibition), ibitaramo by'abahanzi (Performing Artists), abagize
itsinda basusurutsa abantu (Live Bands), abashyushyarugamba ndetse n'abavanga
imiziki (Djs&MCS), imikinora yerekanwa n'indi yo gukina (Games Screering).
Umuyobozi wa Sensitive, Mugwema
N Wilson wateguye iri serukiramuco ry’Isoko, yabwiye InyaRwanda ko batekereje
iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abantu kumurika ibyo bakora, kubyamamaza no
gufasha abahanzi kongera gutaramira ku Gisimenti.
Ati “Ni igitekerezo
twagize mu rwego rwo kongera kuzamura umubare w’abagana ‘Car free zone’ ya
Gisimenti, gufasha abantu kwamamaza ibyo bakora n’ibindi.”
Akomeza ati “Mu rwego rwo
gufasha abantu kwitabira iri serukiramuco, twabihuje n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho
tuzajya dutangaza abahanzi bazajya baririmba buri munsi mu gihe cy’iminsi
itatu. Ni ugucuruza ibyo ufite ariko unidagadura.”
Mugwema N Wilson avuga ko
iri serukiramuco bariteguye bafatanyije n’urwego rw'abikorera(PSF) n’izindi
nzego.
Uyu muyobozi avuga ko
bari mu biganiro n’abahanzi, aba Dj, abashyushyarugamba n’abandi bazifashisha
muri iri serukiramuco.
Iri serukiramuco ry’isoko
rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi rizajya rimara iminsi itatu
Mugwema avuga ko iri
serukiramuco ari umwanya mwiza w’abafite ibyo bashaka kwamamaza
‘Car Free Zone’ ya
Gisimenti igiye kongera gushyuha nyuma y’uko hari hashize benshi bavuga ko
hatakigezweho nka mbere
TANGA IGITECYEREZO