RFL
Kigali

Menya impamvu Lionel Messi yavuye mu myitozo ya Paris Saint-Germain itarangiye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/03/2023 12:28
1


Lionel Messi yavuye mu myitozo y'ikipe ye ya Paris Saint-Germain itarangiye ariko hatanzwe impamvu isobanura neza icyatumye uyu mukinnyi abikora.



Ku munsi w'ejo ni bwo ibihuha byiriwe bicaracara mu binyamakuru bivuga ko Lionel Messi yavuye mu myitozo itarangiye kubera kutumvikana n'umutoza we Christophe Galtier ariko ubungubu hatanzwe andi makuru abivuga neza.

Nk'uko The Mirror yabyanditse, uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yavuye mu myitozo itarangiye kubera ikibazo cy'imvune. Yasabye uruhushya araruhabwa, ubundi abona kuva aho Paris Saint-Germain ikorera imyitozo. 

Ejo ku Cyumweru ni bwo Paris Saint-Germain izakina na Rennes mu mikino ya shampiyona yo ku munsi wa 28. 

Uyu mukinnyi naramuka akinnye bizaba bikomeje kwerekana ko ashobora kuba atishimye mu by'ukuri kuko aramutse yaragize ikibazo cy'imvune ntiyaba ameze neza no kuri uyu mukino.

Ubwo Christophe Galtier, yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe nawe kuri Lionel Messi avuga ko yishyimye ariko ageze ku bijyanye n'ahazaza he muri Paris Saint-Germain avuga ko hakiri kare ntacyo afite cyo kubivugaho.

Lionel Messi yageze muri Paris Saint-Germain mu 2021 asinya amasezerano y'imyaka 2, bivuze ko azarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka ariko ahazaza he mu bijyanye n'umupira w'amaguru hakomeje kutagaragara kuko n'ibiganiro byari byabaye hagati ye na Paris Saint-Germain ntabwo byagenze neza.


Lionel Messi uri kugarukwaho cyane mu binyamakuru bitewe n'ahazaza he muri Paris Saint-Germain


Messi na Christopher Galtier bivugwa ko batemeranye neza nyuma yo gusezererwa muri Champions League







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhinda clovis1 year ago
    Ntivyoroshe ndabona azamva muriyi ikipe





Inyarwanda BACKGROUND