Isi ya politike yongeye kunyeganyezwa n’impapuro z’itabwa muri yombi rya Perezida Vladimir Putin n’Umurusiyakazi w’imyaka 38, Maria Alexeyevna Lvova Belova zashyizwe hanze na ICC ku byaha by’intambara.
Uyu murusiyakazi witwa Maria Alexeyevna Lvova Belova, yabonye izuba kuwa 25 Ukwakira 1984. Ari mu bavuga rikijyana cyane muri politike yaniyeguriye, kuri ubu ni we ukuriye Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bw’abana ikorana
bya hafi n’ibiro bya Vladimir Putin.
Mu masaha macye ashize, Belova hamwe na Perezida Vladimir bashyiriweho n’urukiko mpuzamahanga ICC impapuro zo kubata muri yombi ku byaha
by’intambara, birimo gushimuta abana babavana muri Ukraine.
Uyu mugore, twifuje kubagezaho nka InyaRwanda amateka ye.
Belova winjiye mu buryo bwihuse mu banyapolitike bahanzwe amaso kugera ubu ku isi, yakuriye mu gace ka Penza gaherereye mu bilometero 625 uvuye Moscow. Yasoreje amasomo ya Kaminuza y’Umuco n’Ubugeni, yitiriwe umuhanga mu muziki Arkhangelsky, hari mu mwaka wa 2002.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2005 yari umwarimu wa gitari, mu
ishuri ryo mu gace yakuriyemo ka Penza. Ari kandi mu bashinze umuryango wo
gufasha abanyagihugu, mu mibereho myiza.
Guhera mu mwaka wa 2011 kugera muri 2014 yari umwe mu
bagize inama njyanama y’umujyi w’iwabo wa Penza, iba ikora nk’inteko
ishingamategeko y’ako gace kubera ubunini bw’iki gihugu, hagati ya 2017 na 2019 yinjiye
mu nteko ishingamategeko y’u Burusiya.
Mu mwaka wa 2019 yatorewe kuba uwungirije impuzamashyaka, yashyizweho na Perezida Vladimir.
Yaje kandi guhita yinjira mu ishyaka riri ku butegetsi mu
buryo bweruye, rya United Russia, yahise aninjira mu buyobozi bwaryo bwo hejuru
aho yakoranaga n’abarwanashyaka baryo umunsi ku wundi.
Muri Nzeri 2020, yinjiye mu bagize inteko ya Sena y’iki gihugu.
Kuwa 27 Ukwakira 2021 nibwo yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bw’umwana
mu Burusiya.
Nyuma gato y’intambara yeruye u Burusiya bwasoje kuri
Ukraine, Lvova Belova yatangiye gukomatanyirizwa hashingiwe ku birego byatanzwe
na Ukraine n’u Bwongereza, bimushinja gushimuta abana bavanwa muri Ukraine
bajyanwa mu Burusiya.
Muri Nyakanga 2022 u Buyapani, bwaramukomatanyirije hanyuma muri Mutarama 2023 Umuryango
w’ Abibumbye nawo uramukomatanyiriza, azizwa ibyo byaha.
Impapuro z’itabwa muri yombi rye hamwe na Perezida Putin zivuga
ko hakomeza kujyanwa abana mu buryo butubahirije amategeko, [Gushimuta] bavanwa
muri Ukraine bajyanwa mu Burusiya.
Mu buzima busanzwe Lvova Belova akaba ari umubyeyi w’abana 5 yabyarane n’umupadiri wo mu idini ryaba Orthodox witwa Pavel Kogelman, gusa aba bombi bakaba bafite n’abandi bahisemo kurera bagera kuri 18 aheruka gutangaza muri Gashyantare ko bakuwe muri Ukraine.
Lvova Belova na Perezida Vladimir Putin bashyiriweho impapuro zi’tabwa muri yombi, basanzwe ari abantu bafitanye imikoranire ya hafi
Belova akurikiranweho kwambutsa abana bavanwa muri Ukraine bajyanwa mu Burusiya, mu buryo buhabanye n'amategeko
Ku myaka ye, ari mu bagore bavuga rikijyana mu Burusiya ndetse kuri ubu berekejweho amaso cyane n'isi ya politike
TANGA IGITECYEREZO