RFL
Kigali

Sobanukirwa n’imico ikwiye kuranga rwiyemezamirimo wahombye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:17/03/2023 21:00
0


Nk’uko ibyishimo n’umubabaro bigendana, ni nako igihombo kigendana n’inyungu. Sobanukirwa n’imwe mu myitwarire ikwiye kuranga ba rwiyemezamirimo.



Inyungu iraryoha ariko igihombo kibabaza kuruta byose. Ba rwiyemezamirimo benshi bahabwa amahugurwa mbere yo gutangira gukora, bibutswa kumenya uko bazifata igihe bahuye n’inyungu cyangwa igihombo mu bucuruzi bwabo.

Buri mucuruzi cyangwa abikorera baharanira kutazagira aho bahurira n’igihombo, ariko hari ubwo igihombo kitirindwa bitewe n’ibihe. Guhomba si igitangaza, kuko biri mu bintu byigwaho na mbere yo gukora.

Igitangaje ni imyitwarire iranga bamwe bahombye, kandi cyari igihe cyiza cyo kubaka bundi bushya urundi rufatiro rukomeye, ndetse hakirindwa gusubira guhomba ukundi.

Ibyo bita “Loss control” ni uburyo bwo ukugenzura igihombo wagize mu gihe runaka, icyagiteye n’inzira wakoresha ngo icyo gihombo gikurweho inyungu iboneke hatabayeho guteza ibindi bibazo, nko guhungabana kw’abakiriya n’abakozi.

Igihombo giterwa no kuba warinjije bike, mu gihe wasohoye byinshi.

Iyi nimwe mu myitarire ikwiye kuranga ba rwiyemezamirimo bahombye:

Gufata umwanya wo kuruhuka


Ubusanzwe ba rwiyemezamirimo bahorana umunaniro kubera gukora cyane, bityo bakananirwa. Ikiruhuko gifasha gutuza, gutekereza neza, hakigwa ku bitekerezo bishya.

Igihe cyose umwanzuro mwiza uva mu gutuza. Igihe wahombye uba uri mu bihe bitoroshye, bishobora no kugukura ku isoko niyo mpamvu gutuza ugafata umwanzuro muzima bifasha.

 Gusigasira ibisigaye

Ba rwiyemezamirimo benshi iyo bamenye ko bahombye bangiriza n’ibyo bari basigaranye harimo, amafaranga, icyizere abakiriya bari babafitiye, ndetse n’ahazaza habo.

Niba wahombye miriyoni, ntabwo ari umwanya ko kwangiza make wazigamye cyangwa ngo uteze bimwe mu bikoresho. Benshi bajya mu mayoga kugira ngo biyibagize ibyabaye, ariko iyo gusinda birangiye usanga ibibazo byiyongereye.

Gutangira bundi bushya


Rwiyemezamirimo w’umwuga iyo ahombye ntabwo yiheba ahubwo atekereza icyongera guhagurutsa ibikorwa bye byahagaze, cyangwa biri mu nzira itari nziza. Mu gutangira bundi bushya harimo kugira ingamba nshya, kwirinda icyateye igihombo no gutekereza kucyazahura ubukungu mu maguru mashya.

Kongera ubugenzuzi bw’imikorere

Igihe wamaze kubona ko kongera gukora bishoboka, ni byiza kwita kuri buri kimwe kibera muri bizinesi yawe kandi ugahora uzirikana icyatumye uhomba ukakigendera kure, utibagiwe n’izindi nzira zaguhombya.

Rwiyemezamirimo niwe mutima w’ubucuruzi bwe! Iyo atabwitayeho ntabwo burenga inzitizi buhura nazo, kandi avunwa no kubuzamura kuko aba ameze nk’utazi impamvu akora.


Rwiyemezamirimo w'umwuga ntabwo acika intege kuko yahombye, ahubwo afatirana igihombo kitararengera, akongera agahagarara


Igihombo gituma rwiyemezamirimo amenya uburyo yakoresha ahangana n'ibindi, byabangamira ubucuruzi ndetse asigara ari umunyambaraga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND