Uwimbabazi Cynthia uzwi nka Cycy Beauty yagaragaye yahuje urugwiro n’umuhanzi uri mu bagezwho muri iyi minsi, Oludipe Oluwasanmi David umaze kugira izina mu muziki nka Spyro.
Abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Africa by’umwihariko mu
gihugu cya Nigeria banakunda kandi gusohoka cyangwa kujya mu birori, bazi
indirimbo ‘Who Is Your Guy’ ya Spyro aheruka mu gusubiranamo na
Tiwa Savage, byatumye igira igikundiro gihambaye.
Uyu muhanzi biheruka kuvugwa ko mu bitari ibya kure mu gihe byaba binogejwe neza, yazataramira mu Rwanda. Aherutse muri Kenya aho yataramiye mu birori byayobowe na Cycy Beauty, umaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, aho aheruka kuba Miss Planet International Rwanda ndetse yanagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, zirimo iz’abahanzi bafite amazina akomeye nka Meddy na Platini.
Kuri ubu agenda ategura akanayobora ibirori bitandukanye, mu
bihugu binyuranye. Mucyo aheruka kuwa 12 Werurwe 2023 cyaririmbyemo Spyro, bagaragaye mu mashusho bigaragara ko bahuje urugwiro.
Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na Cycy yagize ati: “Twahuriye
mu gitaramo turamenyana, turibwirana, duhitamo gufata amashusho tubyina iriya ndirimbo
ye igezweho cyane.”
Akomeza avuga uko yamubonye ati: “Ni umuntu ucishije macye
cyane, ukunda Imana no gusenga, yubaha buri umwe ntabwo yishyira hejuru.”
Spyro yabonye izuba kuwa 01 Ukwakira 1997. Ni umuririmbyi,
umwanditsi w’indirimbo n’umushabitsi. Atuye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos. Amashuri abanza yayize muri New
Mainland, asoreza ayisumbuye muri Meiran.
Yasoreje Kaminuza muri Ibadan, afata urugero ku bahanzi barimo Usher na R Kelly.
Kanda hano urebe Cycy Beauty na Spyro
TANGA IGITECYEREZO