RFL
Kigali

Cycy yishimiye guhura na Spyro bimaze iminsi binugwanugwa ko azataramira mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/03/2023 17:34
0


Uwimbabazi Cynthia uzwi nka Cycy Beauty yagaragaye yahuje urugwiro n’umuhanzi uri mu bagezwho muri iyi minsi, Oludipe Oluwasanmi David umaze kugira izina mu muziki nka Spyro.



Abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Africa by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria banakunda kandi gusohoka cyangwa kujya mu birori, bazi indirimbo ‘Who Is Your Guy’ ya Spyro aheruka mu gusubiranamo na Tiwa Savage, byatumye igira igikundiro gihambaye.

Uyu muhanzi biheruka kuvugwa ko mu bitari ibya kure mu gihe byaba binogejwe neza, yazataramira mu Rwanda. Aherutse muri Kenya aho yataramiye mu birori byayobowe na Cycy Beauty, umaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, aho aheruka kuba Miss Planet International Rwanda ndetse yanagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, zirimo iz’abahanzi bafite amazina akomeye nka Meddy na Platini.

Kuri ubu agenda ategura akanayobora ibirori bitandukanye, mu bihugu binyuranye. Mucyo aheruka kuwa 12 Werurwe 2023 cyaririmbyemo Spyro, bagaragaye mu mashusho bigaragara ko bahuje urugwiro.

Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na Cycy yagize ati: “Twahuriye mu gitaramo turamenyana, turibwirana, duhitamo gufata amashusho tubyina iriya ndirimbo ye igezweho cyane.”

Akomeza avuga uko yamubonye ati: “Ni umuntu ucishije macye cyane, ukunda Imana no gusenga, yubaha buri umwe ntabwo yishyira hejuru.”

Spyro yabonye izuba kuwa 01 Ukwakira 1997. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umushabitsi. Atuye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos.  Amashuri abanza yayize muri New Mainland, asoreza ayisumbuye muri Meiran.

Yasoreje Kaminuza muri Ibadan, afata urugero ku bahanzi barimo Usher na R Kelly.

Kanda hano urebe Cycy Beauty na Spyro

Spyro agezweho mu ndirimbo 'Who Is Your Guy' aheruka gusubiranamo na Tiwa SavageCycy Beauty yishimiye imyitwarire ya Spyro avuga ko ari umusore wiyubaha kandi wiyoroshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND