RFL
Kigali

Twaganiriye! Byinshi ku buzima bwa Yolo The Queen ukomeje kwibazwaho byinshi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/03/2023 17:04
1


Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubona abantu bose bakomeje kwibaza kuri Yolo The Queen, umwe mu bakobwa bafite imiterere y’umubiri we ikurura abagabo batari bake hibazwa niba abaho, aho aba n’ibindi.



Uyu mukobwa kumubona abantu bavuga ko bigoranye, ndetse ko nk’umukobwa ugezweho mu Rwanda baba bakwiye kumubona yasohokeye ahantu hatandukanye, ibyo bakunze kwita kurya isi.

Uvuze amazina y’abakobwa b’abanyarwanda barimo gutigisa imbuga nkoranyambaga ndetse bakabengukwa n’ab’ibwotamasimbi, ntuzanemo Yolo The Queen waba wakishe.

Ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2020, biba akarusho mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid, nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Ni umukobwa kandi ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza no kuri Drake, umuhanzi wo muri Amerika aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana n’uyu mukobwa uteye nk’igisabo.

Ibi n’aya makuru byonyine byari bihagije kugira ngo agarukweho na benshi, ndetse nka inyaRwanda.com tubashe kubaririza no gushaka amakuru ye cyane cyane ku bakomezaga kwibaza niba abaho koko.

Nyuma y’iminsi tugerageza kuvugana na Yolo The Queen ariko ntibidukundire, twaguye ku nshuti ye magara akaba ari nayo tugiye kuganira byinshi ku buzima bwa Yolo The Queen.

Iyi nshuti ya Yolo The Queen yadusabye ko tutakoresha amazina ye cyane ko kubwe atifuza kugaragara mu itangazamakuru, ndetse atwemerera ko agiye kudufasha kuduhuza na Yolo The Queen.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda twabanje kumubaza impamvu Yolo The Queen atajya agaragara mu bikorwa bitandukanye cyane, cyangwa se yasohokeye ahantu ngo inshuti ze zimubone.

Muri iki kiganiro kandi yatubwiye ko Yolo The Queen ataba i Kigali ahubwo ko aba i Rwamagana, akaba ari naho yubatse ari naho ubuzima bwe bwa buri munsi bushingiye.

Yagize ati: “Nibyo Yolo The Queen ntabwo aba inaha i Kigali, yibera i Rwamagana niho akorera ibijyanye n’ubucuruzi bwe bw’ikoranabuhanga bwinjiza amafaranga akora.’’

InyaRwanda: watubwira gato ku buzima bwa Yolo n’uburyo mwamenyanyemo?

Umutumirwa: Yolo The Queen ni umuntu usanzwe usabana, ndetse ugira umutima mwiza. Twamenyaniye ku ishuri ubwo yigaga King David nanjye ariho niga, tuza kuba inshuti dukomezanya ubuzima kugeza n’ubu.

Ntabwo akunda gusohokera ahantu hari abantu benshi ndetse hatari n’inshuti ze, ndetse kubera kubitinya usanga yatumiye inshuti ze ahubwo bagahurira iwabo i Rwamagana aho atuye.’’

Yatubwiye kandi ko aho bigaga King David, Yolo The Queen babonaga ari umukobwa usanzwe nk’abandi, ndetse ko bishimira ibyo agezeho cyane ko akunda kubisangira n’inshuti ze.

Ubwo aheruka kuganira n’abamukurikira kuri konti ye ya Instagram, Yolo The Queen yavuze ko yize kuri King David na Amie Des Enfants, kuri ubu akaba atuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku kirebana n’impamvu atajya agaragara atanga ibiganiro mu itangazamakuru, yavuze ko kugeza ubu imyaka arimo ari iyo gushaka amafaranga kandi ko ibyo ntacyo byamwinjiriza uretse kwinjiriza abo yabihaye.

Yagarutse kandi ku kuba ari umusilamukazi, anakomoza ku mpamvu atajya agaragara mu ruhame yambaye atikwije, ati: “Agapfundikiye gatera amatsiko.” Ibi ariko bikaba byumvikanisha ko ubuzima bamwe bamubonamo ku mbuga nkoranyambaga ari akazi, naho mu busanzwe ari undi muntu. 


Yolo The Queen yubutse i Rwamagana akaba ari naho aba 



Yolo The Queen akunda kugaragaza ibandari ry'amafaranga



Yolo The Queen akurura abatari bake 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly11 months ago
    ahhh nuguhora namayobera matagatifu yemwe basore binya rugenge mwe muhore





Inyarwanda BACKGROUND