RFL
Kigali

Burna Boy azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/03/2023 11:42
0


Icyamamare mu muziki Burna Boy yatangaje amakuru akomeye ko azataramira abazitabira umukino wa nyuma wa UEFA Chamipons League.



Mu masaha macye ashize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Burna Boy yatangaje ko agiye gukorera amateka ku mukino wa nyuma UEFA Champions League.

Ni umukino uzabera muri Turikiya mu mujyi wa Instanbul. Bizaba ari amateka kuko ari bwo bwa mbere umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria azaba aciye aka gahigo ko kuririmba muri iri rushanwa rurangiranwa i Burayi.

Umwana wa 2018 wasize Burna Boy ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘YE’, akaza no gukora Album y'amateka.

Iyi Album yatumye yegukana icyiciro cya Album nziza y’umwaka mu bihembo bisumba ibindi bya Grammy mu cyiciro cy’abahanzi mpuzamahanga.

Yaje guca agahigo yuzuza ‘Choice arena’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nako kandi yakomezaga kugwiza ibigwi n’abakunzi b’ibihangano bye.

Abahanzi baherukaga kuririmba muri UEFA Champions League barimo Marshmallow muri 2021 na Camilla Cabello 2022. Ubu Burna Boy niwe ugiye kuririmba muri Turikiya kuwa 10 Kamena 2023.

Burna Boy yatangaje ko azaririmba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Ari mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika 

Azaririmba muri Turukiya mu mpeshyi mu mukino wa nyuma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND