RFL
Kigali

Harmonize ushimira abafana be yatangije urubuga azajya anyuzaho inkuru zihariye z’ubuzima bwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/03/2023 11:16
0


Harmonize uri mu bahanzi bakomeye mu Karere, yizihije isabukuru y’amavuko ashimira abafana be.



Uyu muhanzi mu busanzwe witwa Rajab Abdulkahali Ibrahim, yasabye abafana be ko ari nayo mazina bajya bamwita bitewe n’icyubahiro abaha.

Mu butumwa yashyize hanze ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’amavuko, yagize ati: ”Munzi nka Harmonize ariko uyu munsi ndabasabye mujye munyita amazina yanjye nyayo.”

Akomeza agira ati: ”Mwaramfashishije igihe kirekire kuva nakitwa Rajab kugera n'ubu mumfata nka Harmonize, Kondeboyieshi, Tembo na Bakhres. Mu kuri muri abavandimwe banjye kandi nzahora iteka mbasengera.”

Yahise atangaza ko ku bufatanye na Boomplay yamaze gutangiza Podcast ye azajya akoresha agira inama abafana be ikaba yiswe "Harmonize Podcast".

Harmonize ati: ”Buri umwe afite inkuru yo kubara kandi nkunda kumva ibyo abantu bavuga ku buzima bwabo ariko kuri ubu ngiye gutangira kuvuga inkuru yanjye.”

Ibice azajya yibandaho birimo kugaruka ku buzima bwe aho yavuye n'ibyo yanyuzemo ngo agere aho ageze. Azagaruka kandi ku buzima bwihariye bw’umuziki we n'ibizazane yahuriyemo nabyo.

Harmonize yamuritse Podcast ye ku munsi yizihijeho isabukuru y'amavuko y'imyaka 33Agiye gutangira gushyira hanze inkuru ku buzima bwe yaba ubusanzwe, ubw'umuziki n'ibindiAri mu bahanzi bacyeya batigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Karere k'Iburasirazuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND