RFL
Kigali

Kylie na Travis barifuza ko izina ry’umwana wabo riba ‘Intare y’Imana’ aho kuba ‘Ikirura’

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/03/2023 11:49
0


Kylie Jenner na Travis Scott bari guhindura izina ry’umwana wabo mu mategeko.



Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ, ababyeyi b’ibyamamare bari bitiriye umwana wabo ikirura, barifuza guhindurira izina ry'umwana wabo. Bari bamwise Wolf Jacques Webster, none barifuza kumwita Aire Webster.

Amakuru yatangajwe ni uko bageze ibijyanye no guhindura izina ry'umwana wabo aho bamaze gutanga ubusabe bwo guhindura amazina y’umwana wabo mu rukiko.

Aba babyeyi kandi bigeze kumvikana bicuza kuba barise umwana wabo 'Wolf' bisobanuye ikirura mu Kinyarwanda. Bati: ”Turicuza izina twahitiyemo umwana wacu rya Wolf Jacques Webster.”

Muri Werurwe 2022 ni bwo Kylie na Travis bumvikanye bahamya ko izina ry’umwana wabo basanze atari ryo bari bakwiiye kumwita.

Muri Mutarama 2023, mbere y'uko umwana wabo yizihiza isabukuru y'amavuko, batangaje ko umwana wabo bahisemo ko yitwa Aire. Izina Aire rikomoka mu kirimi giheburayo risobanura ‘Intare y’Imana’.

Kylie Jenner n'umuhungu we Wolf bifuza ko yitwa AireIzina bari bise uyu mwana basanze ritari rikwiye

Kylie na Travis n'umuhungu wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND