RFL
Kigali

Padiri Mariyamungu yasabye buri wese kwita ku barwayi no kubaba hafi mu byo bakeneye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/03/2023 9:46
0


Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi mu Karere ka Rubavu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris Mariyamungu Jean Nepomuscene yibukije ko kurwara ari ibisanzwe ko ahubwo ikibazo ari bamwe usanga batererana abarwayi.



Ibi yabigarutseho ubwo yasomaga ivanjiri mu Gitambo cya Misa cyabimburiye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi mu Bitaro bya Gisenyi, cyabaye ku nshuro ya 31 kuri uyu wa 16 Werurwe 2023.

Nk’uko yabigarutseho asobanura ivanjiri, yavuze ko kurwara bifatwa nk’ibintu bisanzwe mu bantu, yemeza ko ikibazo ari abantu bazima batererana abarwayi, ntibabasure ngo babiteho mu burwayi bwabo, babafashe no kubona ibyo bakeneye ndetse banabahumurize.

Yagize ati:’’Kurwara ni ibisanzwe kuko twese dufite umubiri, ahubwo ikibazo ni ugutererana abarwayi ntitubasure ngo tubiteho tubaganirize, tubabafashe kubona ibyo bakeneye mu burwayi bwabo. Dukwiye kujya tuzirikana abarwayi tukabasabira mu isengesho ryacu, tukagena umwanya wo kubasura kuko bibafasha kwihanganira ububabare ndetse no gukira vuba kuko baba bumva batari bonyine.’’

Yasabye ko kandi mu Bitaro bya Gisenyi hagenwa icyumba kizajya gifasha abarwayi gusenga no mu gihe biri ngombwa hakifashishwa mu bikorwa byo kubasengera. 

Ibi byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere wagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu gufasha abarwayi kubonera ubuvuzi hafi kandi haboneye asaba kwirinda ku batererana ngo barembere mu ngo cyangwa ntibahabwe ibyo bakeneye kwa muganga kuko bituma biheba ntibakire vuba.

Yagize ati: “Mu rwego gufasha abarwayi kubonera ubuvuzi hafi kandi buboneye hakozwe byinshi birimo ‘nko kubegereza ibigo by’ubuvuzi ndetse no kongera abakozi, icyo tubasaba ni ugukomeza kugira umutima wo kuba hafi abarwayi kuko ni abacu, ejo cyangwa ejo bundi buri wese yarwara agakenera kwitabwaho. Ikindi kandi ntawe utazi neza ko iyo yitaweho bimugarurira morare bigatuma akira vuba.’’

Yibukije gukomeza kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku gihe kuko ari kimwe mu byagaragaye bituma abarwayi bativuza kare kubera gutinya kwishyura amafaranga menshi bakarembera mu rugo binatuma bagera kwa muganga banegekaye.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi avuga ko umunsi nk’uyu ari ingenzi cyane kuko uba ari umwanya wo kwibukiranya inshingano zo kwita ku barwayi harimo guhabwa ibyo bakenera by’ibanze no guhumurizwa by’umwihariko ku bamaze igihe kirekire.

Yagize ati: ’’N’ubwo twebwe nk’abaganga akazi kacu ka buri munsi ari ako kwita ku barwayi tubaha imiti n’ubundi bufasha bakenera ntabwo twabigera ho twenyine tudafatanije n’imiryango yabo, abarwaza n’abagiraneza babagezaho ibyo kurya n’ubundi bufasha baba bakeneye. Turashimira rero buri wese ugena umwanya agasura abarwayi akabaganiriza ndetse akanabagenera ubufasha kuko byunganira imiti tubaha.’’

Yongeraho ko kwita ku barwayi bikwiye kuba intego muri gahunda za buri wese ashimangira ko ari bumwe mu buryo bwo kubafasha kutiheba no guhangayika bituma barushaho gukira vuba.

Mu izina ry’abarwayi, Kamuhanda Christophe ashima kuba haratekerejwe umunsi w’abarwayi mu rwego rwo kubazirikana no kwifatanya nabo mu bubabare, agashima nanone umurava, umuhate n’ubwitange biranga Ubuyobozi bw’Ibitaro n’abakozi akabasaba gukomerezaho.

Yagize ati: ’’Turashima kuba umunsi w’abarwayi warashyizweho kuko uba ari umwanya wo kwifatanya natwe mu bubabare. Turashima nanone Ubuyobozi bw’ibitaro kuva ku Buyobozi bukuru kugera ku bakozi bo ku rwego rwo hasi umurava, umuhate ndetse n’ubwitange bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi, tunaboneyeho kubasaba gukomerezaho mu guharanira ko buri Munyarwanda agira ubuzima buzira umuze.’’

Uretse Igitambo cya Misa cyabimburiye igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi w’abarwayi mu Bitaro bya Gisenyi, hasuwe abarwayi barembye mu Bitaro bya Gisenyi barahumurizwa ndetse banahabwa ubufasha burimo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’ibindi byatanzwe ku bufatanye n’imiryango, amadini n’amatorero ndetse n’abandi bagiraneza batandukanye. 


Abarwayi banejejwe n'inama bahawe n'uburyo bagiye kujya bitabwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND