RFL
Kigali

Tanzania: Umubare w’Abanye-Congo bahungira muri iki gihugu ukomeje kwiyongera

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:17/03/2023 8:05
0


Imirwano ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo iri gutuma abaturage benshi bahungira muri Tanzania nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwaho.



Abanye-Congo bagera ku 2,600 biganjemo abana, abagore n’abageze muzabukuru ni bo bakomeje guhungira mu gihugu cya Tanzania bituranye kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2023.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu washize, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba bwa Tanzania ushinzwe impunzi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Mr Sudi Mwakibasi, yavuze ko abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwinjira muri Uganda ari udukundi guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu.

Yavuze ko aba baturage bahunga, bavuga ko barimo guhunga intambara iri mu gihugu cyabo. Yemeza ko baza akenshi bagizwe n’amatsinda y’abantu bagera kuri 300 na 600. Ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, abaturage binjiye muri Tanzania bari 2,643.

Ati: ”Ubwo bageraga mu gihugu cyacu, twarabafashe tubabaza ibibazo bitanduakanye, nyuma tubajyana mu nkambi ya Nyarugusu mu karere ka Kasulu mbere y’uko ibindi basabye byitabwaho n’inzego z’ibishinzwe. Umubare munini w’Abanye-Congo bambuka bakajya muri Tanzania banyura mu nzira z’amazi muri Tanganyika.

Umuhuzabikorwa w’ishami ry’impunzi z’Iburengerazuba, Nashon Makundi, yavuze ko impunzi nyinshi zinjiye muri no muri Tanzaniya zanyuze mu kiyaga cya Tanganyika.

Komiseri w'Akarere ka Kigoma, Thobias Andengenye, yemeje ko ubuyobozi bwe bwakiriye impunzi za DRC avuga ko Guverinoma ya Tanzaniya irimo gufata ingamba zikwiye zo kubafasha mu buryo burambye.

Uyu yakomeje asaba izi mpunzi zo muri DRC guturiza muri iyi nkambi no gutegereza ibyangombwa byazo.

Ibi biri kuba mu gihe igihugu cyabo cya DRC cyatangaje ko imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo zayo za leta mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru yarushijeho kwiyongera, bituma abaturage bahunga.


Isoko: monitor.co.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND