RFL
Kigali

Iburasirazuba: Urubyiruko rwahawe umukoro wo gukumira inda ziterwa abangavu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/03/2023 7:54
0


Mu mama yateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ku bufatanye n'umuryango Reseaux des femmes, urubyiruko rwasabwe gukumira inda ziterwa abangavu.



Iyo nama yabereye mu Karere Rwamagana kuwa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, yari iyobowe na Guverineri CG Gasana Emmanuel ari kumwe na Mwesigwa Robert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'Igihugu y'urubyiruko; Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, Kubana Richard ndetse na Madamu Uwimana Xaverine, umuyobozi w'umuryango Reseaux Des femmes ku rwego rw'Igihugu.

Abitabiriye iyi nama bakanguriwe gukumira ibyaha ndetse basabwa kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire ihohoterwa rikorerwa abana.

Umuyobozi wa Reseaux Des femmes, Uwimana Xaverine, yavuze ko hari abangavu baterwa inda ntibatange amakuru kugira ngo abahohoteye bakurikiranwe mu butabera kandi yanavuze ko hari abo usanga baterwa inda ntibashobore kugaragaza ababateye inda ndetse bamwe muri bo bakavuga ko batazi umwirondoro w'abagabo babateye inda.

Urubyiruko rwitabiriye inama, rwiyemeje gushyiraho uburyo bwo guhangana n'ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda zitateganyijwe.

Ingabire Yvonne, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye inama yagaragaje uburyo bazanganamo n'ikibazo cy'abangavu 

Ati "Twiyemeje gushinga amatsinda (Club$) ashinzwe kugaragaza ibyaha kugira ngo duharanire ko nta mwana uzongera guterwa inda y'imburagihe. Turasaba ko inzego zishinzwe umutekano kujya bagaragaza abakoze ibyaha byo gusambanya abana nk'uko abandi banyabyaha bagaragazwa nabo bajye baberekana."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko urwo urubyiruko rufite inshingano zo gutanga amakuru mu buryo bwihise. Yagize ati "Urubyiruko rukwiye kumva neza inshingano zabo bagashyiraho uburyo bw'ubukangurambaga bakigisha bagenzi babo n'abantu bakuze nabo  bakigishwa. Nk'urubyiruko, bagomba kumenya gutanga amakuru mu buryo bwihuse kugira ngo uwarenze ku mategeko abihanirwe".


Bahawe umukoro wo gukumira inda ziterwa abangavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND