RFL
Kigali

Rwamagana: Umwana wabyaye afite imyaka 16 ushinja uwamuteye inda kumutererana arasaba gufashwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/03/2023 12:07
0


Umwana watewe inda y'imburagihe, avuga we n'umwana yabyaye babayeho mu buzima busharira kandi uwamuteye inda yidegembya.



Uwo mwana wabyaye afite imyaka 16, yabwiye InyaRwanda ko ubu acumbitse mu Murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana, ariko akaba akomoka mu karere ka Bugesera.

Avuga ko uwamuteye inda, yanze kumufasha nyamara yaramugize umugore akiri umwana, icyo gihe yamwizezaga ko nibamara kubana azamuhindurira ubuzima.

Uyu mwana yavuze ko yageze mu karere ka Rwamagana nyuma yo kubyara yahamagawe n'umuntu wigeze gutura hafi y'iwabo, wari waremeye kumuha akazi ko gukora imirimo yo mu rugo  kugira ngo abashe kurera umwana we, ariko hashije igihe gito babana nawe amubwira ko atagishoboye kubana nawe afite uruhinja.

Yagize ati: "Uwo mugabo yamfatiranye kubera ibibazo nari mfite, ababyeyi banjye bamaze kugirana ibibazo baratandukanye, nasigaye njyenyine, nibwo uwo muhungu yansabye ngo tubane. Naremeye koko turabana, ariko hashize iminsi atangira kumfata nabi, ni bwo nahise mva aho twabanaga ariko ngenda yaranteye inda."

Uyu mwana yakomeje avuga uko uwo mugabo yamutereranye kandi barabanye amwizeza kumuhindururira ubuzima. Ati"Maze kubyara umwana afite ibyumweru bitatu, nagiye kumureba aho yakoreraga kuri resitora ndamubwira ngo angurire ibikoresho by'umwana, arambwira ngo ngende azanzanira amafaranga yo kubigura".

"Narategereje ko aza ndaheba nsubiye aho yakoreraga bambwira ko yahise agenda. Umubyeyi twari duturanye wimukiye i Rwamagana, niwe wambwiye ngo nze njye mukorera mbone ibyo gutungisha umwana wanjye".

"Naraje ndahaba ariko nawe yagezaho ambwira ko kubona uburyo bwo kuntungana n'umwana wanjye bidashoboka. N'aho nahise mpava kugeza ubu tubayeho mu buzima bubi kandi bugoye".

Yakomeje ati: "Nakomeje kubaza amakuru, menya ko uwo mugabo twabyaranye yamenye ko naje i Rwamagana, agaruka muri Bugesera ariko yanakuyeho telefoni yakoreshaga".

Yasabye ubufasha ati "Ndabasaba ko mwankorera ubuvugizi kuko tubayeho nabi njye n'umwana, nibura bansabire gufasha umwana ndetse ntitugira aho tuba ndetse no kuba ibyo ngaburira umwana wanjye kandi umwana nta mituweli afite ."

Yanasabye abagiraneza kumufasha akabasha kurera umwana we. Ati: "Abantu babishoboye nabo bamfasha nibura nkabona igishoro nkajya mu gasoko nkacuruza kugira ngo mbashe kurera umwana wanjye."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gushakisha abatera inda abana birakorwa iyo badahishiriwe bafatwa bagahanwa, ariko yagiriye inama abana batewe inda, abazibateye bari kure, kwegera ubuyobozi bukabafasha.

Agira ati: "Umwana yegera inzego zimwegereye agafashwa byaba ngombwa akagezwa aho yabaga bamukorera icyaha. Icyangombwa ni uko amakuru amenyekana bagafashwa."

Uwushinjwa gutera inda uwo mwana, yitwa Fidele Hitimana akaba atuye mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera mu gihe uwo mwana ubu acumbitse mu murenge wa Nyakaliro mu ka Rwamagana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND