Impumuro ya bimwe mu bimera ntabwo igira akamaro ku mazuru yacu gusa, ahubwo igira akamaro gatandukanye harimo no kwirukana tumwe mu dusimba tubangama mu ngo, nk’imibu itera malariya.
Indwara ya malariya kuva mu myaka
yabanje yahungabanije isi, ndetse bimwe mu bihugu biribasirwa kurusha
ibindi. Gusa iyi ndwara n’ubwo izahaza uyirwaye yanatinda kuvurwa ikica, hari
bimwe byoroshye bikoreshwa yirindwa bityo imiryango ikabaho itekanye.
Ikinyamakuru Who.Int cyatangaje ko n’ubwo iyi ndwara yashakiwe inkingo n’imiti byizewe kandi bihendutse biboneka hose, muri 2018 ku isi hose hapfuye abantu barenga
140 000 bishwe nayo, cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Malariya ni indwara yirindwa byoroshye kandi
ubwirinzi bwayo bujyana n’isuku ihagije, kuko imibu akenshi iza ikurikiye
imyanda ikikije urugo harimo ibihuru, amazi mabi amenwa hafi y’inzu, ibizenga, imifuka
ibikwamo imyanda, n’ibindi.
N’ubwo hakozwe ubukangurambaga mu gihe kirekire ariko
haracyaboneka benshi bahitanwa n’iyi ndwara, cyane cyane abana bakiri bato
bataragira ubudahangarwa buhagije ngo bahangane n’indwara, tutibagiwe n’abagore
batwite.
Zimwe mu mpumuro dusanga mu bimera bimwe na bimwe
bigira uruhare mu kwirukana imibu, cyane cyane umubu utera Malaria.
Dore bimwe mu bimera bifite impumuro yirukana imibu:
Umucyayicyayi
Iki gihingwa gikungahaye kuri vitamin nyinshi
zirimo,Vitamini A, B, B3, B5, B9 kandi harimo na vitamin C harimo n’umuringa. Umucyayicyayi
wifitemo “Choresterol” igira uruhare runini mu kurwanya ibinure.
Iki gihingwa uretse kuba impumuro yacyo yirukana
imibu, ahubwo kuwunywa bifasha umubiri gusohora imyanda iwurimo ku bantu
bawunywa. Iki cyatsi iyo gikoreshejwe cyane kirinda kanseri zifata uruhu, ndetse
kigakiza indwara z’ubuhumekero.
Ufata ibyatsi byayo ukabiteka, amazi agashya neza
ukayatereka mu nzu. Impumuro yayo yirukana udusimba twinjira mu nzu, cyane cyane
imibu.
Kubantu basinzira bashikagurika cyangwa ntibatuze bari mu buriri, umucyayicyayi ubafasha gutuza ku bwonko ndetse ukabamara siteresi zibabuza gusinzira neza.
Ibishishwa by’inyanya
Ibishishwa by’inyanya bigira impumuro mbi, cyane
cyane iyo bimaze umwanya bikuwe ku nyanya. Iyi mpumuro idasanzwe igira uruhare
runini mu kwirukana imibu, kuko iranukirwa igatinya kwinjira.
Tegura neza ibishishwa byazo ubitereke hafi n’umuryango
w’icyumba mu masaha ya nimugoroba bugiye kwira, maze ubikureho ugiye kuryama.
N’ubwo impumuro z’ibi bihingwa zirukana imibu, ariko
ni ngombwa kwibuka ko no gukoresha inzitiramubu iteye umuti ari ingenzi, kuko
imibu ari mito cyane ku buryo yaca mu twenge dutandukanye tutagaragara.
Umucyayicyayi ukora icyayi gihumura neza kiryoshye, bikaba akarusho ukinyweye nta sukari irimo cyangwa ugashyiramo ubuki
Iyi mpumoro yacyo ikabije, ibangamira imibu ntiyinjire. Amazi kandi y'umucyayicyayi avura bamwe barwaye igikara, bagira impumuro itari nziza ku mubiri
Kurya inyanya mbisi bituma umuntu adasaza imburagihe, cyangwa ngo akanyarare uruhu. Ibishishwa byayo rero byirukana imibu byihuse
TANGA IGITECYEREZO