RFL
Kigali

Rwamagana: Abayobozi bagaragarijwe ibanga bakoresha bagakomeza kwesa imihigo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/03/2023 12:45
0


Mu biganiro byahuje abayobozi mu mirenge yose mu Karere ka Rwamagana, basabwe gukemura ibibazo by'abaturage no gutanga serivisi zinogeye abaturage.



Ibi biganiro byabereye mu Mirenge yose y'Akarere ka Rwamagana, byatangiye kuwa Mbere tariki ya 13 Werurwe bisozwa kuwa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.

Amatsinda ane yarimo abayobozi bayobora komite nyobozi y'Akarere ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, basuye ikirenge baganira n'abayobozi abaturage mu nzego z'Ibanze ndetse n'abayobora ibyiciro bitandukanye muri buri murenge.

Ibyo biganiro byibanze ku ruhare rw'abayobora abandi mu gushyira mu bikorwa imihigo no kuyimenyekanisha mu baturage.

Itsinda ryari riyobowe n'Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi, ryatangiriye ibyo biganiro mu murenge wa Kigabiro. Meya yamenyesheje abayobozi bitabiriye ibi biganiro ko ibanga bakoresha bagakomeza kwesa imihigo.

Yabasabye gukemura ibibazo by'abaturage badasiragizwa ndetse hagatangwa serivisi zinogeye abaturage, abagaragariza ko ari ryo banga rizatuma abaturage bagira uruhare mu kwesa imihigo.

Abayobozi bagaragaje ko bahawe inama zizabafasha kunoza ibyo bakora mu nzego bayobora.

Mwungeri Salvateur, ni umwe mu babyitabiriye yemeza ko ubufatanye ari bwo buzahindura imibereho y'abaturage bahagararariye. Ati: "Iyi iziye igihe kuko akarere ka Rwamagana, kamaze igihe kari mu myanya myiza mu kwesa imihigo, twabaye abambere kabiri twikurikiranya twongeye kwesa imihigo tuba aba gatatu ariko ubu duhagaze ku mwanya wa gatanu nubwo atari bibi;

Ariko twifuza gusubira ku mwanya wa mbere kandi birashoboka. Icyo tugomba gukora ni ugushyira hamwe tugahuza imbaraga kugira ngo twese imihigo duhereye ku mihigo igamije guhindura imibereho myiza y'abaturage. Icyo twiyemeje ni uko tugiye kuganira n'abo duhagarariye ku buryo buri wese agira uruhare mu kwesa imihigo".

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumunyi Radjab, asanga abayobozi bagomba gushyira imbere gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by'abaturage. Ati: "Nyuma yo kubiganiraho nka komite nyobozi twasanze dukwiye kujya mu mirenge yose tukaganira n'abayobozi b'ibyiciro byose tukabagezaho imihigo bakayimenya".

"Ariko tukaganira n'icyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze kwesa imihigo. Icya mbere twabanje kubashimira uruhare bagira mu kwesa imihigo twanabasabye no kunoza ibitaranoga kugira ngo dusubire ku mwanya wa mbere nk'uko twawuhoranye."

Meya Mbonyumunyi yakomeje avuga ko gutanga serivisi nziza ari ryo banga rituma abaturage bafasha ubuyobozi kwesa imihigo.

Ati"Mu biganiro twagiranye twibanze ku kintu cyo gutanga serivisi nziza. Twabakanguriye gutanga serivisi nziza kuko ni bwo buryo bwiza bwo kwesa imihigo kuko iyo umuturage ahawe serivisi nziza  akanakemurirwa ibibazo agenda n'ubuyobozi mu kwesa imihigo kandi tugomba gukora ibishoboka buri muturage tukajyana mu mihigo."

Akarere ka Rwamagana mu myaka 5 ishize kaje ku isonga inshuro ebyiri zikurikirana ndetse kabonye Umwanya wa gatatu mu gihe umwaka w'imihigo wa 2021/2022 aka karere kaje ku mwanya wa gatanu.


Bagaragarijwe ibanga bakoresha bagakomeza kwesa imihigo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND