Umuhanzi King Boy Ngomijana ukomoka mu Karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki, yatewe icyuma n’umuntu yari agiye kwishyuza amafaranga yamugurije bakagirana n’amasezerano. Yakomerekejwe bikabije n’icyuma yatewe n'uwo yafashije.
Aganira na InyaRwanda.com, King Boy yavuze ko uwamuteye icyuma ari umuntu usanzwe baturanye mu Mudugudu umwe, wagiye kumugurira [kumubera umukiriya] aho asanzwe acururiza akamusaba ko yamuguriza amafaranga, nawe akamusaba ko bagirana amasezerano yanditse.
Yakomeje avuga ko ubwo yari amaze kumwemerera ideni, bagiranye inyandiko gusa ntiyubahirizwa. Ati:”Ni umuntu wari undimo amafaranga wabinkoze. Nagiye ngiye kumwishyuza iwe nyuma yo kutubahiriza amasezerano twagiranye".
"Yaje aho ncururiza mukuru wanjye, ashatse inyundo arayibura, ansaba ko muguriza amafaranga ibihumbi 12 Rwf tugirana n’inyandiko ndayamuha aragenda".
"Igihe cyo kunyishyura rero kigeze yanze kunyishyura, bisaba ko njya kumurega. Nageze ku Kagari, bamuhamagaje yanga kwitaba, bampereza
inkeragutabara kugira ngo zijye kumufata. Inkeragutabara zimugezeho ababwira ko
azayampa atanga n’ikindi gihe.
Yakomeje avuga ko itariki yahawe yo kwishyurirwaho, yarageze ajya kureba uwo yagurije amafaranga ngo ayamuhe, aterwa icyuma aho guhabwa amafaranga. Ati; "Ubwo rero igihe kigeze ni bwo nagiye iwe mu rugo, ndakomanga barampfungurira, bampa karibu ndicara.
Ati "Namusabye amafaranga aranga,
nanjye mubwira ko ndahava ayampaye. Yararakaye, afata icyuma umugore we yarimo
guhatisha ibirayi arakintera mpamagara ubuyobozi n’abaturanyi banjyana kwa
muganga”.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umuntu wamuteye icyuma
yahise atoroka, avuga ko ikirego cye kiri muri RIB , aho azajya ku munsi w’ejo ku
wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 kugira ngo akomeze gukurikirana uwamwambuye
akamutera n’icyuma dore ko yahise atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa.
King Boy, yavuze ko afite raporo yandikiwe n’ubuyobozi
bw’Umudugudu ikubiyemo ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda yagurije uwo muturanyi
we wamuteye icyuma ari we Nturanyenabo Innocent. King Boy, yavuze ko nta kindi
kibazo bari bafitanye cyashoboraga gutuma amutera icyuma.
Kugeza ubu ubuzima bw’uyu musore bumeze neza dore ko yahise ajyanwa kwa muganga arafashwa. Asanzwe aririmba mu njyana ya Hip Hop dore yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umutigisi, Kibamba, FM, Kumunzani n'izindi.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki 16 Werurwe 2023.
TANGA IGITECYEREZO