RFL
Kigali

Ben Adolphe yakoranye indirimbo na Abn X, umuhanzi mushya utanga icyizere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2023 11:12
1


Umuhanzi Ben Adolphe yashyize itafari ku rugendo rw’umuziki wa Abn X, bakorana indirimbo y’urukundo bise ‘Nahejo’ yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 kuri shene ya Youtube y’uyu musore.



Uyu musore amaze umwaka umwe mu muziki ushingiye ku ndirimbo ebyiri amaze gushyira ku muyoboro we wa Youtube zirimo 'Vanessa' yakoranye na Hubert Beatz ndetse na 'Raya' yakoranye na Hervis Beatz.

Ndacyayisenga Germain wahisemo izina rya Abn X mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko yakoranye indirimbo na Ben Adolphe biturutse ku ndirimbo ye ya kabiri yise ‘Raya’ kuko ari bwo yamenyanye nawe.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko Ben Adolphe yishimiye iyi ndirimbo. Avuga ko nawe yari asanzwe ari umufana wa Ben Adolphe binyuze mu ndirimbo ‘Ni rushya’ Ben Adolphe yakoranye na Uncle Austin banzura gukorana indirimbo nabo.

Ati “Twaganiriye uko twakorana indirimbo duhurira muri studio ubundi iyi ndirimbo irakorwa.”

Ben Adolphe bakoranye indirimbo amaze imyaka itatu mu muziki, aho yahereye mu ndirimbo zirimo nka 'Nirurerure' akomereza ku ndirimbo zirimo 'Wowe', 'ABA Ex' yakoranye na Platini, 'Jiji' yakoranye na Papa Cyangwe n'izindi.

Muri iyi ndirimbo ‘Nahejo’ bakoranye baririmba ku musore uba ubaza umukobwa niba amusura bakagirana ibihe byiza nk’uko baba babiganiriyeho.

Abn X avuga ko ibyo yaririmbye byabaye ku nshuti ze z’abasore ariko ‘nanjye byambayeho’. Ati “Niyo mpamvu rero twahisemo kubiririmba. Ni inkuru mpamo.”

Uyu muhanzi avuga ko mu 2017 ari bwo yiyumvisemo impano kuririmba ubwo yari akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Kuva, ubwo yandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’ubwo atarazishyira hanze.

Avuga ko gutangira yandika indirimbo z’Imana byaturutse ku kuba yarakuriye muri korali kuva akir muto.

Abn X avuga ko kugeza ubu ari we muhanzi mu muryango w’iwabo. Kandi, intego afite yo gukora umuziki ‘ntagamije gusa kumvikana mu Rwanda’.

Avuga ko akora injyana ya Pop na Afro Pop, kandi umwihariko we yinjiranye mu muziki we, ni uko ‘ndirimba ubuzima’ akitsa cyane ku ‘bintu abantu badakunda kuririmba’.

Uyu musore yavukiye i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ayo yize amashuri abanza kuri G.S Bubazi n’aho ayisumbuye yize kuri Buyoga TVET.

Abn x avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye acika intege akumva yava mu muziki, ahanini biturutse ku ‘gukora ikintu utarimo guhita ubona umusaruro ako kanya’.

Akomeza ati “Ariko uko nagiye mbona abantu bakunda ibintu byanjye gake gake nagiye mbona ko ntabyikorera njyewe gusa ahubwo byamaze kuba inshingano kubikorera ba bantu banjye kandi bikagenda byaguka.”


Abn X yahuriye mu ndirimbo na Ben Adolphe bise ‘Nahejo’


Abn X avuga ko yakoranye indirimbo na Ben Adolphe biturutse ku ndirimbo ye ya kabiri


Abn X avuga ko gukora umuziki ku buryo inganzo ye izarenga imipaka

KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO ‘NAHEJO’ YA ABN X NA BEN ADOLPHE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RAYA' YA ABN X

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chance1 year ago
    Ewan nakomereze aho kbsa abn x bzaz





Inyarwanda BACKGROUND