RFL
Kigali

Sobanukirwa na “ROI” ubwoko bw'inyungu ku gishoro - VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:16/03/2023 11:25
0


Icyo bita “ROI” (Return on Investment) ni inyungu iboneka nyuma yo gushora amafaranga runaka, ukabona umubare w’amafaranga akurikira igishoro cyawe watanze mu gihe runaka.



Gutandukanya iyi nyungu yiswe ROI bigora bamwe, kuyitandukanya n’izindi nyungu zibonwa mu bucuruzi kuko biratandukanye cyane bigomba no gukoreshwa bitandukanye.

Waba uri mu bucuruzi cyangwa uri umushoramari uzahora uhangayikishijwe n’ibibi n’ibyiza biboneka mu gushora imari.

Gusobanukirwa na ROI no kumenya uburyo ibarwa, bizagufasha kumenya uburyo ishoramari ryawe ryakorwa no kumenya aho washora hinjiza mu buryo bwihuse.

Uretse gusobanukirwa n’ibibazo byabangamira ishoramari ryawe, ni ngombwa.

Ubusobanuro bwa ROI ni amafaranga yinjizwa uko utakaje amafaranga. Urugero ushobora gutakaza 10, 000rwf akakwinjiriza 15, 000rwf. ROI yawe izaba ingana na 50%.

Iyi nyungu yitwa ROI iboneka bitewe n'uko ishoramari ringana, n'aho ryashowe. Ni byiza gushaka iyi nyungu mu buryo bwizewe kandi igakoreshwa kuri gahunda yagenwe kuko iyo ikoreshejwe neza, bizamura urwego rw’imikorere ya bizinesi.

Uburyo bworoshye bwo kugira ngo ubone iyi nyungu winjije, ni ubu bukurikira:


Solution/Igisubizo

Net income             

Total Investment cost       /100

=15000

10000                /100 =150%

ROI igaragaza ko wungutse cyangwa wahombye ugendeye ku gishoro n’inyungu cyaguhereje.

ROI ifasha kugereranya ibyavuye mu mishinga itandukanye cyangwa ishoramari kugira ngo ufate ibyemezo byiza by'imari kandi bifasha ibigo cyangwa abashoramari kongera inyungu zabo. 

Kubara ROI biroroshye kandi kuyisobanurira abacungamari cyangwa n’abakora ishoramari bari kure ntibigoye.

Kuri buri mushoramari ukoze ugomba kumenya impamvu yaryo n’icyo uteganya ko rizahindura.

Inyungu ya Roi yakorwa na buri wese, n’udahora mu bucuruzi yakwinjiza iyi nyungu binyuze mu gushora macye cyangwa menshi, bitewe n'aho yashora.

Hariho ababara iyi nyungu mu gihe kingana n’umwaka cyangwa igihe runaka. Ni byiza kuko ishoramari ry’igihe kirekire ni nako ryinjiza menshi, agenda yikuba ubucuruzi bukaguka.

Ikinyamakuru Nowtopresults.com kivuga ko ROI isobanura impuzandengo y’umwaka ku ishoramari mu gihe mu gihe runaka umwaka ushize. 

Ibi bigufasha kumenya uburyo umushinga wunguka, muri rusange. Buri mwaka ROI ishobora kugufasha gusesengura no kugereranya imikorere yishoramari ryawe.

Ni mu gihe Investopedia ivuga ko niba washoye $10,000 mu bucuruzi kandi wabaze ko inyungu ari $ 17,000, ikigereranyo cyawe ni (17,000-10,000 ) / 10,000, cyangwa 7,000/10,000, cyangwa 0.7

ROI yawe izangana na 70%

Ishoramari iyo rikozwe hatekereje ku nyungu rizatanga umusaruro ufatika kandi bizatuma umucuruzi yita ku ntego zimufasha kugera ku ntego ze. Ubucuruzi bukoze mu kavuyo birangira nta musaruro butanze cyangwa bukarangwamo ibibazo.


 VIDEO IBIGARAGAZA NEZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND