Ahari, hari amakuru ufite y’aho byabaye cyangwa ni wowe byabayeho. Aha niho kwihangana binanirira abantu benshi gusa buryo byicwa no kutamenya icyo gukora uwo mwanya ukimara gufata uwo mukundana ari kuguca inyuma. Muri iyi nkuru turaza kureba hamwe icyo wakora uwo mwanya.
Abahanga batanga inama z’ibanze bavuga bati: “Mu gihe
ibintu nk’ibi bikubayeho ugasanga uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ari
kuguca inyuma, ntabwo ukwiriye guhita ugira icyo ukora kubera ko uba ukirakaye”.
Urinjiye usanga umukunzi wawe n’undi muntu bari
mubyabo, uhagaze ku muryango ubuze icyo uvuga. Aha ugirwa inama yo gutekereza
niba urwo rukundo rukuri imbere, cyangwa urwo rukundo wari usanzwe wizereramo
arirwo ukeneye gukomerezamo.
Mu gihe umaze gufata umwanzuro neza ko udakeneye
gukomeza gukundana nawe, irinde guhindura intekerezo. Niba kandi ukimukeneye
ukabona utamusiga byoroshye, mureke abe ariwe ukwemeza ko mwagumana koko,
akore cyane kugira ngo yongere atsindire icyizere cyawe.
Icara uganire nabo, ubabwire uburyo bikubabaje ndetse
n’ingaruka bikugizeho, noneho unabasabe inama z’uko urikura muri ubwo buribwe
baguteye bombi. Umukunzi wawe niyanga kugira icyo akora ubareke ariko ubabwire
ko ubabajwe n’ibyo bakoze.
Menya neza ko ibyo uravugira aho uhamanya nabyo 100 ku
100, ndetse n’ibyo umukunzi wawe akubwira uhamanye nabyo wirinde kwisubiraho
bya hato na hato.
Ikindi kintu ushobora gukora nyuma yo kubagwa gitumo ni ukwituriza ugahita usubira inyuma ukajya ahiherereye ukitekerezaho, ubundi
imyanzuro ufata ikaba iyo ugakomeza gukora ibikunezeza mu rwego rwo kwirinda
guheranwa n’ibyabaye.
Inkomoko: Islandpacket.com
TANGA IGITECYEREZO