RFL
Kigali

Kigali : Umugabo yapfiriye muri Gare ya Nyabugogo agiye gutega imodoka

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/03/2023 14:55
0


Umugabo wavaga mu Karere ka Kamonyi yerekeza muri Rurindo yapfiriye mu Gare ya Nyabugogo.



Umugabo witwa Ntambara Elias yapfiriye muri Gare ya Nyabugogo arimo gutaha iwabo mu karere ka Rurindo. Uwo mugabo yavaga mu karere ka Kamonyi, bivugwa ko yari acumbitse mu murenge wa Rugarika.

Umwe mu babonye uwo mugabo ubwo yapfaga, yavuze ko Ntambara yageze muri Gare arembye. 

Yagize ati “Nagiye kubona mbona arasamye rimwe, mbona ahise yuma. Gusa nyine uriya musaza wari umuzanye yahamagaye iwabo arababwira ati ‘umuhungu wanyu ararembye’ baramubwira bati ‘muzane’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur yavuze ko uwo ashobora kuba yazize indwara, nk’uko byatangajwe na Radiotv10 dukesha iyi nkuru.

Ati “Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya ariko zigenda zica abantu, nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso, za Diyabete…."

Ntambara amaze kwitaba Imana umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyamwishe.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND